Imvano y’icyemezo cy’u Rwanda cyo guhagarika ibitangazamakuru by’Abarundi byarukoreragamo -

webrwanda
0

Ibi bitangazamakuru byatangiye gukorera mu Rwanda wasangaga akenshi bigaruka ku nkuru zinenga Leta ya Pierre Nkurunziza wari ukiriho na nyuma y’urupfu rwe byakomeje kugaragaza ibitagenda neza no ku butegetsi bwa Évariste Ndayishimiye.

Byatumye ubutegetsi bw’u Burundi butangira kuvuga ko bubangamiwe no kuba ibi bitangazamakuru byarahawe rugari bigakomeza kuvuga.

Ushinzwe Itangazamakuru mu Biro by’Umukuru w’Igihugu mu Burundi, Willy Nyamitwe, yatangaje ko kuba ibyo bitangazamakuru ashinja gutandukanya Abarundi byari bigikora, ari igitutsi ku itangazamakuru muri rusange.

Ati “Ntabwo bakwiriye izina ry’itangazamakuru. Iri tangazamakuru ry’urwango rwakwirakwizaga ubutumwa bugamije gutanya Abarundi.”

Muri Werurwe, u Rwanda rwafashe umwanzuro wo kumenyesha ibi bitangazamakuru ko bigomba guhagarika ibikorwa byabyo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh, yabwiye IGIHE ko Leta y’u Rwanda yafashe iki cyemezo nyuma yo kubona ko ibyo ibi bitangazamakuru byavugaga byari igitero cy’amagambo kuri u Burundi.

Ati “Itangazamakuru rigomba gukora imirimo yaryo ariko biri mu nyungu z’abo ribwira. Inaha hari itangazamakuru rikoreshwa n’impunzi z’Abarundi ziri hano ribangamiye aho zaturutse, urumva ko haba habaye ikibazo.”

“Ntabwo batera u Burundi baturutse mu Rwanda ntitwabemerera noneho ushobora gutera ukoresheje imbunda cyangwa ukoresheje amagambo. Ayo magambo aturutse aha nubwo atari imbunda ashobora kubangamira Abarundi.”

Nshuti yavuze ko nyuma yo kubona ko ibyo ibi bitangazamakuru bivuga bifite ingaruka babisabye guhagarika gukora.

Ati “Twe icyo twakoze ni ukwicara tukareba tuti ese abantu bakora ibi ibyo bakora si nko gutera igihugu cyabo ariko bakoresheje amagambo. Icyo gihe rero nk’igihugu turavuga tuti oya niba bibangamiye aho mwaturutse kandi bigaragara, icyo gihe Leta ifata ingamba kugira ngo babe bari aha nk’impunzi.

“Kuko iyo uri impunzi hari amategeko akugenga. Irya mbere ni ukuvuga ko utabangamira aho waturutse ukoresheje igihugu wahungiyemo twe nk’igihugu twarabirebye turavuga tuti oya niba tuvuga tuti ntimwatera igihugu cyanyu, mushobora no kugitera mu magambo kuko ni ibintu bishoboka kandi nabyo bigateza umutekano muke.”

Nubwo iki cyemezo cyafashwe, ngo ntibivuze ko ababikoragaho bazoherezwa mu Burundi cyangwa se ngo hagire ikindi gikorwa cyo kubakurikirana kibaho.

Prof Nshuti Manasseh yavuze ko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo gukomeza gucumbikira impunzi z’Abarundi barimo n’abo Leta yabo ishinja kugira uruhare mu bikorwa byo kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza kuko bigenwa n’amategeko mpuzamahanga.

Prof Nshuti Manasseh yasobanuye impamvu u Rwanda rwategetse ibitangazamakuru by'Abarundi byakoreraga mu Rwanda guhagarika ibikorwa



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)