Gasabo: Abarokotse Jenoside batishoboye basabye gufashwa inzu zishaje zigasanwa -

webrwanda
0

Ibi babisabye kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Mata 2021 mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, umuhango wabimburiwe no gushyingura imibiri 98 y’abazize Jenoside mu rwibutso rw’i Ruhanga mu Murenge wa Rusororo yagaragaye mu bice bitandukanye by’aka Karere ka Gasabo.

Abarokotse Jenoside bahawe inzu bashimira Leta kuko byabafashe cyane ariko bakagaragaza ko hari na bamwe muri bo bafite impungenge z’uko inzu bahawe zishobora kubagwaho bitewe n’uko zimaze gusaza cyane.

Umwe mu barokotse jenoside muri aka Karere yagize ati “Hari uburyo ubona inzu ukabona ko yamaze gusaza cyane ubona ko isatagurika mbese ubona ko isaha n’isaha yagwa.”

Uhagarariye Ibuka mu Karere ka Gasabo , Kabagambire Théogène, yavuze ko bishimira ubufasha bagiye bahabwa bwatumye abatari bafite aho kuba bahabona, gusa akemeza ko hari abahawe inzu mu myaka yatambutse zashaje zikeneye gusanwa.

Ati “Muri aka Karere ka Gasabo nakubwira ko hafi na 40% y’abatari bafite amacumbi bamaze kuyabona, abandi n’ubwo batayafite si ukuvuga ko badafite aho baba, ahubwo ni bamwe amacumbi yabo yamaze gushwanyagurika kubera ko nyuma ya Jenoside kubera ubushobozi bwari buke, bubakiraga udafite na kamwe ufite ka kandi gahengamye agapfa kubamo.”

Yongeyeho ko Ibuka ifatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere bari kugenda bareba ibisigara bya Leta bitari bituwemo kugira ngo abadafite inzu bubakirwe.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline yavuze ko gushakira amacumbi abarokotse jenoside yakorewe abatutsi batishoboye babishyize mu byihutirwa.

Ati “ Gushakira amacumbi abarokotse nacyo ni igikorwa cyacu nk’Akarere tuba tubifite no mu mihigo ku buryo buri mwaka twubaka inzu z’abarokotse jenoside batishoboye. Nk’ubu uyu mwaka turimo twubaka inzu 32 tuzabatuzamo muri uku Kwezi cyangwa ugutaha, ni gahunda duhorana yo gufasha abarokotse batishoboye.”

Hirya no hino mu gihugu, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bubakiwe inzu mu myaka yatambutse, bakunze kumvikana basaba ko bafashwa gusana kuko zimwe zatangiye kwangirika, bikaba byashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline (ibumoso) ari kumwe n'uhagarariye Ibuka mu Karere ka Gasabo, Kabagambire Théogene



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)