Abarokokeye i Nyarubuye basabwe kwandika ku bugome bwo muri Jenoside burimo no gusekura abana mu mivure -

webrwanda
0

Ibi babisabwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Mata 20121 ubwo hibukwaga Abatutsi biciwe mu kiliziya i Nyarubuye mu 1994.

Tariki 14 kugera ku wa 16 Mata 1994 i Nyarubuye ku kiliziya habereye ubwicanyi bukomeye cyane buyobowe n’uwari Burugumesitiri w’iyahoze ari Komini Rusumo, Gacumbitsi Sylvestre kuri ubu wakatiwe gufungwa burundu n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho Rwanda rw’i Arusha muri Tanzania (TPIR). Ubu bwicanyi bwabaye mu minsi ibiri bwaguyemo Abatutsi ibihumbi 26 bari bahungiye ku kiliziya ndetse no mu nzu z’abihayimana.

Muhayemungu Abel wari ufite imyaka 14 muri Jenoside yakorewe Abatutsi yavuze ko ubwo yatangiraga yari ari mu biruhuko. Icyo gihe yageze i Nyarubuye tariki ya 9 Mata ahasanga abantu benshi bahahungiye.

Yavuze ko mu minsi ya mbere abari bafite imbaraga bikusanyaga bakajya guhangana n’Interahamwe zazaga kubatera rimwe bakazirusha imbaraga zikagenda kugeza tariki ya 14 Mata ubwo noneho bagabwagaho igitero simusiga.

Ati “Mu gihe cya Saa Tanu ni bwo twatangiye kumva amasasu yavugiraga ahitwa i Nyarutunga, bamwe babashyize hasi barabarasa abandi bariruka harokoka mbarwa.”

Yavuze ko umwe mu barokokeye aho i Nyarutunga ngo yahise aza yiruka i Nyarubuye ababwira ibibaye asanga abapadiri bari bahari bamaze guhambira utwabo bagiye, tariki ya 15 Mata ahagana saa Sita ngo ni bwo haje Interahamwe zambaye ibyatsi n’ibindi bintu biteye ubwoba zifite intwaro zose zishoboka.

Ati “Burugumesitiri Gacumbitsi yazanye n’imodoka ye y’umweru bahagarara imbere ya Paruwasi, tuvamo imbere tuza hanze. Twumvaga bagiye kuturengera ariko byahise bihinduka ukundi, Burugumesitiri yahise atanga amategeko ko igikorwa cyo kwica kigiye gutangira atanga imihoro ayikuye mu modoka ye.”

Muhayemungu yavuze ko bahise babyigana basubira mu kigo cy’abapadiri basanga grenade zabatanzemo imbere ngo bazihateye nk’iminota 30 ari nako babarasa amasasu menshi.

Ati “Nyuma rero Interahamwe zarinjiye igikorwa cy’ubugizi bwa nabi kiratangira aho bicaga ababyeyi babambuye ubusa, abandi ntibatinye kubasambanya abantu bose babireba, harimo umwe wari wararambagije umukobwa aramwanga yamwishe amaze no kumusambanya.”

-  Abana babiciraga mu mivure

Muhayemungu yavuze ko imivure yari iri hanze yicirwagamo abana bari mu myaka 11 kumanura bigakorwa mu buryo buteye agahinda.

Ati “Iriya mivure bayishyiragamo abana guhera ku myaka nka 11 ujya hasi, abo bana babacucumiyemo abandi barababaga babakuramo inyama n’imitima.”

Yavuze ko icyo gihe we bari bamutemye mu mutwe yicara ku ruhande nyuma ngo baza kumufata bamutema no ku ijosi bari banamurashe umwambi mu mugongo. Ku wa 15 Mata yavuze ko bahereye saa Sita bakageza saa Moya z’ijoro bacyica abantu kuko ngo hari hahungiye benshi.

Muhayemungu yavuze ko ubwo yazanzamukaga ngo yasanze hari abandi basore bari kumukomanga baramusindagiza bamukura aho ngaho mu gihe Interahamwe zari zafashe akaruhuko.

Mu kubara inkuru y’ubuhamya bwe avuga ko nyuma bahungiye ahantu mu rugo rw’umuturage ari naho Inkotanyi zabasanze ari abantu 11 mu gihe abandi benshi bari barapfuye.

Muhayemungu yavuze ko akirokorwa n’Inkotanyi yagize umutima wo kwihorera abicishije mu kwinjira mu gisirikare ariko ngo inyigisho yahasanze zamukuyemo uwo mugambi yari afite ahubwo asubizwa mu ishuri ariga arangiza ayisumbuye na kaminuza afatanya n’abandi kubaka igihugu kizira kwihorera.

Rwakayigamba Fedinand uhagarariye abafite ababo biciwe mu Rwibutso rwa Nyarubuye we yavuze ko abarokotse atari imbaraga z’abantu ahubwo ari iz’Imana zayoboye Inkotanyi zikahagera zikagira abo zirokora bose batarashira.

Yasabye abarokokeye i Nyarubuye gushyira hamwe bakandika ibitabo by’amateka y’ibyahabereye kugira ngo atazazima ndetse n’abantu batabona umwanya wo kuvuga ubuhamya bwabo babone aho babucisha.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Muzungu Gerard, yasabye ababuze ababo gukomera ngo kuko bafite igihugu kibitayeho.

Yavuze ko kuri ubu hakiri urugamba rwo guhangana n’abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse na bamwe bagifite ingengabitekerezo ya yayo.

Muzungu yashimiye abarokotse Jenoside ku ntambwe nziza bateye y’ubumwe n’ubwiyunge ngo kuko aribo bateye iya mbere mu kubabarira ababiciye no kwiyunga nabo.

Urwibutso rwa Nyarubuye kuri ubu rwashyizwe mu nzibutso Nkuru z’Igihugu rushyinguyemo Abatutsi ibihumbi 58 barimo ibihumbi 26 byishwe mu minsi ibiri gusa ndetse n’indi mibiri yagiye ikurwa mu yindi mirenge igize Akarere ka Kirehe.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Muzungu Gerard, yasabye abakiri bato guhangana n'abapfobya n'abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi
Muhayemungu Abel yatanze ubuhamya bw'uburyo Interahamwe zicaga Abatutsi mu buryo bubabaje
Umuhanzi Senderi yifatanije n'abandi mu kwibuka Abatutsi biciwe i Nyarubuye barimo n'abo mu muryango we



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)