Marizamunda yagizwe Komiseri Mukuru wa RCS abisikana na Ujeneza wagizwe Umuyobozi wungirije muri Polisi y’Igihugu -

webrwanda
0

Impinduka zakozwe mu buyobozi bwa Polisi y’Igihugu n’Urwego rw’Amagereza zatangajwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

DCGP Marizamunda Juvénal wari umaze imyaka irindwi ari Umuyobozi Mukuru muri Polisi y’Igihugu, yahawe izindi nshingano agirwa Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’Abagororwa umwanya wari uriho George Rwigamba kuva muri Werurwe 2016.

Muri Kamena 2014 nibwo Marizamunda yimuriwe muri Polisi y’Igihugu avuye mu Gisirikare aho yari afite ipeti rya Lieutenant Colonel.

Izindi mpinduka zabaye mu buyobozi bukuru bwa Polisi y’Igihugu na none zifite aho zihuriye n’Urwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’Abagororwa kuko Jeanne Chantal Ujeneza wari Komiseri Mukuru wungirije yagizwe Umuyobozi wungirije wa Polisi y’Igihugu ushinzwe Ubutegetsi n’Imari.

Uyu mubyeyi w’abana babiri wavukiye mu Karere ka Rulindo ku itariki 30 Ukuboza 1967 yagiye mu Rwego rw’Imfungwa n’Abagororwa avuye mu Gisirikare aho yari afite ipeti rya Lieutenant Colonel. Yinjiye mu gisirikare mu 1988.

Mu bandi bahawe imyanya, harimo Mufulukye Fred wagizwe Umuyobozi Mukuru mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco. Uyu hari hashize iminsi mike akuwe ku mwanya wo kuba Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba.

Rtd CP Ntirushwa Faustin we yagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco. Ibindi bigo byakozwemo impinduka harimo nk’Urwego rushinzwe Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB; Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda, RBC; Minisiteri y’Ubutabera n’izindi nzego.

Marizamunda Juvénal yakuwe muri Polisi y'Igihugu agirwa Komiseri Mukuru wa RCS
DCG Jeanne Chantal Ujeneza ni umwe mu bategarugori bafite ipeti ryo hejuru mu gisirikare cy'u Rwanda



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)