Rusesabagina yasekeje urukiko avuga ku bavoka bo mu ijuru -

webrwanda
0

Urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina n’abandi 20, rwakomeje kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Werurwe 2021, mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga ku Kimihurura.

Ku wa Kane, Rusesabagina yari yitabye urukiko atari kumwe n’umwunganizi we, Me Rudakemwa Félix, bituma urubanza rusubikwa nyuma yo gusesengura no gusanga mu nyungu z’ubutabera no guha uburenganzira uregwa bwo kunganirwa bikwiye ko aba ari kumwe n’umunyamategeko we.

Me Rudakemwa yavuze ko Rusesabagina yangiwe guhabwa abanyamategeko be barimo Kate Gibson na Philippe LaRochelle. Ubwo ngo yatangaga ubwo busabe, yasubijwe ko hashingiwe ku masezerano mpuzamahanga ku kijyanye n’imikoranire y’ibihugu bitashoboka.

Umucamanza yabwiye Me Rudakemwa ko Rusesabagina yunganiwe n’Abavoka babiri kandi bafite uburambe muri uyu mwuga, ikindi kandi ngo niwe wabihitiyemo, maze Rusesabagina ahita asaba ijambo agaragaza ko yabujijwe kunganirwa n’abanyamategeko mpuzamahanga.

Ati “Ndagira ngo mbabwire ko icyo kintu cyabaye imbogamizi kuva ku munsi wa mbere kugeza uyu munsi kuko nizera ntashidikanya ko ku Isi yose, umuntu aburanirwa n’Abavoka yihitiyemo, nibyo koko nahisemo Me Gatera na Rudakemwa ariko ni nabyo koko ko nahisemo n’abandi bavoka bandi.”

Rusesabagina yavuze ko atumva impamvu yasabwe guhitamo Abamwunganira kandi we yarashoboraga gutumiza abo ashaka bose byanashoboka agatumiza abavuye mu Ijuru.

Ati “Sinumva impamvu ari njye bigiye kubaho njye nyine muri iki gihugu, bambwira ngo ugomba guhitamo Abavoka, ariko urahitamo muri twebwe. Ni cyo gisubizo nahawe, sinumva impamvu umuntu atunganirwa n’umwavoka yihitiyemo.”
Yakomeje agira ati “Ndetse byanashoboka, ashoboye no gutumira n’uwo mu Ijuru, kuko bidashoboka? Nawe akaza akamuburanira.”

Umucamanza yamubajije impamvu atatumiye uwo mwavoka wo mu ijuru, aseka yagize ati “N’uwo mu Isi baramwanze.’’

Rusesabagina yavuze ko muri Nzeri 2020 ubwo yatangiraga kuburana, Umwavoka we w’Umubiligi, Vincent Lurquin, yageze mu Rwanda ariko ahava batabonanye.

Umucamanza yavuze ko hari icyo amategeko ateganya, bityo Rusesabagina adakwiye gukomeza kuvuga ko yangiwe guhitamo abamwunganira yishakiye.

Muri iri buranisha kandi Me Rudakemwa yasabye ko bahabwa amezi atandatu yo gutegura dosiye. Ati “Nyakubahwa Perezida, nibikorwa tuzaba tubonye ubutabera.’’

Paul Rusesabagina wari Perezida wa MRCD ifite umutwe w'inyeshyamba wa FLN akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n'iterabwoba
Rusesabagina yatunguranye avuga ko iyo abihererwa uburenganzira yari kuzana Abavoka bo mu Ijuru bakamwunganira



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)