Ntibikiri ibihuha! Lague yatumiwe na FC Zurich #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya FC Zurich yatumiye rutahizamu wa APR FC, Byiringiro Lague kuza gusura iyi kipe mu gihe cy'iminsi 10.

Mu ntangiriro z'uku kwezi nibwo haje inkuru y'uko Byiringiro Lague azerekeza muri FC Zurich yo mu cyiciro cya mbere mu Busuwisi gukora ikizamini cy'ubuzima, yagitsinda akaba yayerekezamo.

Icyo gihe umuvugizi wa APR FC yabwiye ISIMBI ko ayo makuru ntayo bazi muri APR FC.

Nk'uko bigaragara mu rwandiko rw'ubutumire ikipe ya FC Zurich ikina mu cyiciro cya mbere mu Busuwisi yandikiye APR FC ku munsi w'ejo ku wa Kabiri tariki ya 9 Werurwe 2021, basabye ko uyu mukinnyi yajya gusura iyi kuva tariki ya 9-19 Mata 2021.

Bavuze ko ibisabwa byose birimo itike y'indege, ibizamutunga ari bo bazabyishyura mu gihe cyose azaba ari yo kandi babasezeranya ko azahita agaruka ku matariki bababwiye.

Iyo baruwa iragira iti " Ikipe y'umupira w'amaguru ya Zurich, yishimiye gutumira umukinnyi ukurikira gusura Zurich mu Busuwisi kuva tariki ya 9-19 Mata 2021. Byiringiro Lague wavutse tariki ya 1 Mutarama 2000."

"Turemeza ko FC Zurich izishyura igiciro cy'urugendo(ticket), ibizamutunga ndetse n'ibindi byose ashobora gukenera mu gihe azaba ari muri Zurich. FC Zurich kandi irabasezeranya ko Lague Byiringiro azahita agaruka nyuma y'ariya matariki twababwiye."

N'ubwo iyi kipe itigeze ivuga urwego uyu mukinnyi azaba agiye kuyisuramo, amakuru avuga ko azaba agiye gukora igeragezwa ku buryo yahita ayerekezamo mu gihe yaba aritsinze.

Uyu mukinnyi w'imyaka 20 usatira anyuze ku mpande, ni umwe mu bakinnyi bakiniye u Rwanda muri CHAN2020 iheruka kubera muri Cameroun, yakinnye imikino 2 usoza itsinda wa Togo yanitwayemo neza cyane ndetse n'uwa 1/4 wa Guinea Conakry.

Mu ntangiriro za 2018 nibwo Byiringiro Lague yazamuwe muri APR FC nkuru avuye mu Intare FC, muri Gicurasi 2020 akaba aherutse kongera amasezerano y'imyaka 2 ari umukinnyi wa APR FC.

Lague yatumiwe gusura Zurich mu Busuwisi
Ni umwe mu bakinnyi bagize CHAN nziza



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ntibikiri-ibihuha-lague-yatumiwe-na-fc-zurich

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)