Ntabwo twese twakorera mu murongo wo gushima- Umunyamakuru Cyuma #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Niyonsenga Dieudonné alias Cyuma Hassan amaze amezi 11 afungiye muri gereza ya Nyarugenge, yarekuwe mu cyumweru gishize nyuma y'uko Umucamanza waburanishaga urubanza yaregwagamo, amugize umwere.

Yaganiriye na BBC dukesha iyi nkuru, avuga ko yishimiye kuba agarutse mu buzima busanzwe ndetse ko agiye kubanza kwiyitaho mu bijyanye n'ubuzima, ubundi agasubira mu kazi ke k'itangazamakuru.

Avuga ko ntakizamubuza gukomeza ibiganiro bye byo kuvugira abaturage byakunze kumvikanamo imvugo zisa nk'iziremereye zigaragaza ibyo yita ibibazo biri mu miyoborere.

Kuri we ngo umurongo we ntuzahinduka, kandi agasaba inzego guha abanayamakuru urubuga bakisanzura. Ati "Ntabwo abanyamakuru bose twakora mu murongo umwe wo gushima.'

Akomeza agira ati 'Nta kintu gishobora guhinduka na gitoya […] Ngomba gukora umwuga nize, atari uko kanaka abishaka. Nzakomeza gukorera abaturage.'

Avuga ko ubuyobozi bwamufunze bugambiriye. Ati 'Babikoze nkana bashaka kunjyana muri gereza ngo bambabaze.'

Yaregwaga ibyaha birimo gukoza isoni abayobozi b'igihugu no gusagarira abashinzwe imirimo rusange y'igihugu, gukubita no gukomeretsa ku bushake no gutambamira ishyirwa mu bikorwa ry'imirimo yategetswe.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Ntabwo-twese-twakorera-mu-murongo-wo-gushima-Umunyamakuru-Cyuma

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)