Muhanga : Arashakishwa nyuma yo kumukeho gusambanya umwana amushukishije ibiraha #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bivugwa ko uyu mugabo atari rimwe cyangwa kabiri yasambanyije uriya mwana kuko ngo yakundaga kujyayo akamushukisha ibiraha kuko asanzwe abikora, ubundi akamusambanya.

Gakwerere Eraste uyobora Umurenge wa Nyamabuye, avuga ko bakimara kumenya amakuru y'uriya mugabo, bahise bajya kumufata ariko basaganga yatorotse.

Avuga ko uyu mugabo atamaze igihe kinini aje gucumbika hariya ndetse ko 'ibyo akora ntabwo byari byamenyekana neza, twamenye ko ashobora kuba asambanya umwana w'imyaka 14 urerwa na nyirakuru, dusanga asa nk'uwamenye amakuru yatorotse.'

Uyu mwana w'umukobwa wiga mu mashuri abanza we yahise ajyanwa kwa muganga kugira ngo yitabweho.

Nyiramisago Marie Goretti urera uriya mwana, avuga ko yifuje kwimenyera ukuri niba koko uriya mugabo asambanya umwana we kuko yari amaze igihe yumva ayo makuru ariko atayahagazeho.

Uyu mubyeyi avuga ko hari umwana w'umuturanyi wamubwiye ko umwana we iyo agiye kwiga akatira ku rugo rw'uriya mugabo.

Ati 'Uwo mwana ambaza niba muha amafaranga ya buri munsi yo kurya ibiraha, mubwira ko nta mafaranga muha.'

Ngo uwo mwana yahise abwira uyu mubeyi ko uriya mwana ahorana ibiraha kandi ko abihabwa n'uriya mugabo ubikora ku buryo ashobora kuba amusambanya buri gihe.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Muhanga-Arashakishwa-nyuma-yo-kumukeho-gusambanya-umwana-amushukishije-ibiraha

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)