LIVE : Sankara yasobanuye uko Kayumba Nyamwasa yamwinjijemo umurongo wo gupfobya Jenoside #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabivuze ubwo yisobanuraga ku cyaha cyo Gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no kuyitesha agaciro.

Yagarutse ku magambo yagiye avuga yo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, nko kuba yaravuze ko Perezida Paul Kagame ari we wishe Perezida Habyarimana ndetse ko iraswa ry'indege ari ryo mbarutso ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yakomeje avuga ko yavuze ko FPR na yo yishe Abahutu ndetse ko Leta y'agatsiko yarimarimye abacikacumu ndetse ko icuruza Jenoside.

Yavuze ko yemereye Ubushinjacyaha ko ibi yabivugaga ariko ko yabikoraga nk'icengezamatwara yo kwangisha abaturage ubutegetsi buriho.

Yavuze ko uyu murongo wa Politiki yawufashe muri 2013 ubwo yinjiraga muri RNC.

Ngo agiye muri MRCD na bwo yakomeje uwo murongo kuko ari wo murongo wafashwe n'abarwanya ubutegetsi bw'u Rwanda.

Sankara wemera iki cyaha kanri akagisabira imbabazi, yavuze ko ubwo indege ya Perezida Juvenal Haryarimana yagwaga, yari afite imyaka 12 ndetse ko yabaga mu cyaro, agakura abizi neza ko yahanuwe n'abahezanguni b'Abahutu.

Avuga ko aho agereye muri Africa y'Epfo yahuye na Kayumba n'abandi Batutsi bahoze mu nzego nkuru z'ubuyobozi bw'u Rwanda, yabasanganye indi mvugo itandukanye n'iyo we yakuze azi.

Yagize ati 'Kayumba ni we wa mbere wanaganirije uburyo Indege ya Habyarimana yarashwe n'abayirashe. Kayumba yambwiye PFR itubeshya ko igoreka amateka y'u Rwanda igamije guhisha amateka yayo.'

Yabajijwe uko iki cyaha yagikoze, ibyo yabivugaga ku maradiyo atandukanye, ku mbuga nkoranyambaga nka Youtube.

Ku cyaha cyo kwiba akoresheje intwaro, yavuze ko acyemera ariko ko nta mabwiriza yahaye bariya barwanyi ba FLN kuko we yatangaga amategeko ku banyapolitiki nka visi Perezida wa kabiri wa MRCD.

Yavuze ko nta bubasha yari afite bwo gutanga amabwiriza ku basirikare kuko atashobora gutinyuka kugira icyo abwira abajenelari bari bayoboye uriya mutwe.

Sankara avuga ko atapfaga kumenya amakuru yo mu miyoborere y'abayobozi b'igisirikare ndetse ko amabwiriza y'igisirikare yatangwaga n'abarimo Jenerali Moran, Jenerali Habimana Hamada, Jenerali Wilson na Jenerali Jeva.

Sankara we ngo icyo yakoraga kwari ukuvuga ibyo yabaga yabwiwe n'aba basirikare bari bayoboye uriya mutwe.

Nsabimana Callixte yavuze ko iki cyaha acyemera nk'inshingano z'uwari umuyobozi 'Kuko cyakozwe n'abasirikare bacu. None se abaturage barabeshya ntibibwe imyaka kandi twari abayobozi ba politiki.'

Sankara wagiye agaruka ku byaha 17 aregwa, yavuze ko byose abyemera ndetse ko uyu ari we mwanya abonye wo gusaba imbabazi abagizweho ingaruka na biriya bikorwa bya FLN.

Yongeye kugaruka ku mafaranga yatanzwe na Perezida wa Zambia Edgar Lungu

Ku cyaha cyo gutanga, kwakira no gushishikariza abantu kwakira ibikomoka ku iterabwoba, nacyo yakemeye, Sankara yagarutse ku mafaranga yagiye yakirwa n'uburyo yatanzwemo.

Ibihumbi 255 USD harimo ibihumbi 190 USD byatanzwe na Paul Rusesabagina birimo ibihumbi 100 yahaye Jenerali Moran, arongera amuha ibihumbi 25 USD ndetse n'ibindi 25 USD yahaye Habimana Hamada.

Sankara avuga ko ibi bihumbi 150 USD yose, Rusesabagina yayakuye kwa Perezida wa Zambia, Edgar Lungu yafatanyije n'umucuruzi w'Umunyarwanda witwa Nsengiyumva Appolinaire uba i Lusaka muri Zambia.

Yagize ati 'Ibyo ni ibintu twari tuzi nk'abayobozi ba MRCD, ni ibintu Rusesabagina yambwiye ubwe inshuro nyinshi, ni ibintu abandi bayobozi bo muri MRCD bambwiye.'

Sankara uvuga ko ariya mafaranga yanatanzwe we atarajya muri MRCD, yavuze ko ari yo Jenerali Moran yakoresheje mu gutegura ibitero.

Yavuze ko hari andi mafaranga ibihumbi 20 USD Rusesabagina yahawe Jenerali Wilson Irategeka, ndetse n'andi ibihumbi 20 USD yahaye Jenerali Jeva wari watanze umushinga wo gutera mu Birunga.

Sankara wagarutse kuri Perezida wa Zambia, Edgar Lungu, yavuze ko yigeze kubaza Rusesabagina niba ko aziranye na we, undi akamubwira ko baziranye cyane ndetse ko hari abandi bakomeye baziranye barimo abo muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Yavuze ko Perezida Edgar Lungu ari we bafataga nk'umuterankunga ukomeye ndetse asobanura uko uriya mukuru wa kiriya gihugu yajyaga avugana na Rusesabagina.

Sankara yavuze ko Rusesabagina atavuganaga na Perezida Edgar Lungu we ubwe ahubwo ko uriya mucuruzi w'Umunyarwanda uba muri Zambia Nsengiyumva Appolinaire ari we wajyaga kureba Perezida Lungu ubundi akavugana na Rusesabagina.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/LIVE-Sankara-yasobanuye-uko-Kayumba-Nyamwasa-yamwinjijemo-umurongo-wo-gupfobya-Jenoside

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)