Jordan Foundation igeze kure umushinga wo kubaka ishuri ry’abana bafite ubumuga bwo kutabona -

webrwanda
0

Hashize igihe Bahati Vanessa washinze umuryango wita ku bana bafite ubumuga bwo kutabona baturuka mu miryango itifashije, Jordan Foundation, agaragaje ko afite inzozi zo kubaka ikigo cy’ishuri kizajya cyakira abana bafite ubu bumuga kugira ngo babashe kwitabwaho by’umwihariko ari nako bahabwa ubumenyi kimwe n’abandi bana bose.

Kugeza ubu imirimo yo kubaka iri shuri rizaba ryitwa Jordan Special School rizaba riherereye mu Murenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo igeze kure ndetse ryari kuba ryaratangiye nubwo yaje gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19.

Iri shuri rifite ubushobozi bwo kwakira abana bo mu mashuri y’incuke ndetse n’abanza, ndetse rizaba rifite n’ibibuga by’imikino itandukanye, isomero, amacumbi n’aho gufatira amafunguro. Abanyeshuri bose bazajya bacumbikirwa kandi bahabwe iby’ibanze bakenera mu buzima.

Mu kwanga ko aba bana bafite ubumuga bwo kutabona bakwigunga bakumva ko atari nk’abandi, ubuyobozi bwa Jordan Foundation bwatangaje ko mu gihe iki kigo kizaba cyuzuye ko kizajya cyakira n’umubare muto w’abandi bana kugira ngo basabane n’aba bandi bafite ikibazo.

Bahati Vanessa yabwiye IGIHE ko yagize igitekerezo cyo kubaka Jordan Special School nyuma yo kubona ko hari ikibazo cy’uko aho bakorera hadashobora kwakira umubare munini w’abana kandi bakabura aho babajyana igihe bagiye gutangira amashuri abanza.

Ati “Umushinga wo kubaka Jordan Special School wavuye ku kuba tugitangira twarakiriye abana gusa uko iminsi igenda tugahura n’ababyeyi benshi cyane bashaka kuduha abana babo ariko tugasanga nta bushobozi dufite bwo kubafata kubera ko aho dukorera ubu ari hato.”

“Byatumye tugira igitekerezo cyo gushyiraho Jordan Special School kugira ngo tujye twakira abo bana bose bakeneye ubufasha kugira ngo tujye twakira abana baturutse hirya no hino mu gihugu. Uretse ibyo twagiraga ikibazo cy’uko twakiraga abana ariko bageza igihe cyo gutangira amashuri abanza tukabura uko tubajyanayo kuko nta mashuri.”

Bahati yakomeje avuga ko iki kigo kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abana 200.

Ati “Kizaba ari ikigo gicumbikira abana cyujuje ibyangombwa byose, icyo gihe noneho ntabwo tuzafata abana bafite ubumuga bwo kutabona gusa, ahubwo tuzakira n’abana 100 badafite ikibazo biyongere ku bandi 100 batabona, kugira ngo ba bandi bafite ikibazo batazajya baheranwa n’ubwigunge.”

Jordan Foundation itangaza ko hatagize igihinduka iki kigo cy’amashuri cyaba cyuzuye mu 2022.

COVID-19 yazanye imbogamizi

Uretse ibijyanye no gukoma mu nkokora imirimo yo kubaka ‘Jordan Special School’, Bahati yavuze ko n’icyorezo cya COVID-19 cyabagizeho ingaruka zitandukanye zirimo n’uko bamwe mu bafatanyabikorwa bahagaritse kubafasha kuko nabo bagezweho n’ingaruka z’iki cyorezo.

Ati “Imbogamizi dufite ziracyari nyinshi kuko nta muterankunga uhoraho dufite, ni ukuvuga ngo niba dutangiye kubaka bisaba ubundi bushobozi kandi nubundi dukeneye guha umwana bya bindi byose akeneye, urumva kubibangikanya ni ikibazo.”

“Natwe nka Jordan Foundation ingaruka za COVID-19 zatugezeho, nanjye ubwanjye zangezeho ni nayo mpamvu zageze no kuri Jordan Foundation kuko ubu ntabufasha tubona bwo gutunga abana, kuko nanjye akazi nakoraga kahagaze kandi ibigo twakoranaga nabyo ibyinshi byarahungabanye.”

Jordan Foundation itangaza ko igikeneye abafatanyabikorwa kugira ngo ibikorwa byayo bizabashe gukomeza bidakomwe mu nkokora na COVID-19 kandi igasaba Leta kuba haboneka ibigo byinshi byigisha abafite ubumuga butandukanye kugira ngo intego y’uburezi budaheza izagerweho neza.

Kuva Jordan Foundation yashingwa mu 2016 kugeza ubu ikorana n’abana 120, uretse aba bana Jordan Foundation ifasha n’imiryango yabo kwiteza imbere borozwa amatungo atandukanye binyuze muri gahunda izwi nka Family empowerment.

Bahati Vanessa yavuze ko afite intego yo kuba Jordan Special School yazaba ikigo gikomeye gikubiyemo amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye ndetse na Kaminuza.

Yavuze ko yifuza kandi kuzabona umunsi umwe umwana ufite ubumuga bwo kutabona ahabwa amahirwe nk’abandi bana ndetse agahabwa akazi atarobanuwe.

Jordan Foundation yahisemo kubaka ishuri kuko aho ikorera ari hato hatabasha kwakira abana benshi
Biteganyijwe ko Jordan Special School izuzura mu 2021
Jordan Foundation ifasha abana bafite ubumuga bwo kutabona
Bahati Vanessa washinze Jordan Foundation agaburira umwe mu bana bafashwa n'uyu muryango
Bahati Vanessa ateruye umwana we witwa Jordan ari nawe witiriwe uyu muryango
Abagize isabukuru bafashwa kuyizihiza



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)