Indege ya mbere nini ya Qatar Airways yakoreye urugendo rwa mbere i Kigali -

webrwanda
0

Indege yageze i Kigali ni iyo mu bwoko bwa Boeing 777 ifite moteri ebyiri, ikaba ari yo ya mbere nini ikoreshwa na Qatar Airways, kuko ishobora kugendamo abantu 412, barimo 388 bicara mu myanya isanzwe na 24 bajya mu y’icyubahiro.

Mu mwaka wa 2019, Qatar Airways yatangajwe nk’ikigo cy’indege cya mbere cyiza ku Isi, ku rutonde rwakozwe na Skytrax, ikora intonde z’ibigo bitwara abantu mu ndege.

Iki kigo gikora ingendo zihuza Kigali na Doha inshuro eshatu mu cyumweru, ndetse kigakora ingendo 90 buri cyumweru ku Mugabane wa Afurika.

Nyuma y’uko Boeing 777 igeze mu Rwanda, Visi Perezida wa Qatar Airways ku Mugabane wa Afurika, Hendrik Du Preez, bishimiye kuba mu kigo cya mbere gihuza u Rwanda n’indi migabane irimo Aziya, u Burayi na Amerika.

Yagize ati “Dutewe ishema no kuba ikigo cya mbere cy’indege gihuza u Rwanda na Aziya, u Burayi, Amerika n’Uburasirazuba bwo Hagati. Kuva ku ngendo 33 mu gihe icyorezo cyari kimeze nabi, twabashije kongera ingendo zacu zirenga 900 zihaguruka buri cyumweru zijya mu byerekezo 130 hirya no hino ku Isi, ibizatuma dufasha Diaspora y’u Rwanda kubona amahitamo azatuma basura imiryango yabo.”

“Urugendo rw’uyu munsi rwakozwe n’indege yacu nini ikoresha moteri ebyiri, rugaragaza inyota dufite yo gusubiza ibyifuzo by’abakiliya bacu tubashyiriraho indege zikwiriye zabafasha ubwabo n’ibyo batwaye. Twizeye ko ibi bizakomeza gutya nyuma y’iki cyorezo.”

Ku bijyanye n’icyorezo, Qatar Airways yabaye ikigo cya mbere ku Isi cyahawe uruhushya rw’ikigo cyashyizeho ingamba zihamye zo kurinda abakiliya bacyo icyorezo cya Covid-19.

Muri ibi bihe bya Covid-19 kandi, iki kigo cyafashije abakiliya bacyo kubona kwishyurwa amafaranga yabo ku ngendo zasubitswe ndetse n’abasabye ko zihindurwa barabyemerewe mu buryo bworoshye.

Qatar Airways isanzwe ikora ingendo mu bihugu 160 ku Isi, ikazikorera ku bibuga by’indege birenga 1000, aho buri munsi ihagurutsa ingendo 14 250.

Iki kigo kiri mu mishyikirano na Leta y’u Rwanda, aho nirangira, kizahabwa imigabane ingana na 49% ya Sosiyete Nyarwanda y’Ubwikorezi bwo mu Kirere, RwandAir, ibizatuma na yo yubaka ubushobozi bwayo bukagera ku rwego mpuzamahanga.

Indege nini ya Qatar Airways yaguye i Kigali. Ifoto: Wikimedia Commons



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)