Burera: Abakozi batatu ba Leta batawe muri yombi bakurikiranyweho uburiganya -

webrwanda
0

Abatawe muri yombi bacumbikiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Gahunga ni Niwonkunda Miriam ushinzwe ubutaka mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera, Uwababyeyi Theonestine uyobora Sacco ya Rugarama na Niyoyita Emilien Umucungamutungo w’iyi Sacco ya Rugarama.

Bose bakurikiranyweho ibyaha bibiri byo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no guha umuntu inyandiko adakwiye kuyihabwa bikekwa ko bakoze mu gihe cy’iyimura mu bikorwa rusange (Expropriation).

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko dosiye z’aba bantu zamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha

Yagize ati " Ibyaha bari bakurikiranyweho ni bibiri bahuriyeho harimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no guha umuntu inyandiko adakwiye kuyihabwa, byose byakozwe mu gihe cyo kwimura abantu ku nyungu rusange. Dosiye zabo twazihaye ubushinjacyaha kuko twazohereje"

Ibi byaha bakurikiranyweho bibahamye bahanishwa igihano gishobora no kugeza ku myaka itatu y’igifungo.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)