Bite bya Buteera Andrew wa APR FC umaze igihe urwaye? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubuyobozi bwa APR FC buravuga ko umukinnyi wayo ukina mu kibuga hagati umaze igihe arwaye, Buteera Andrew arimo koroherwa ndetse abaganga bakomeje kumukurikirana.

Buteera Andrew amaze igihe kinini arwaye, ni kuva mu Gushyingo 2020 ubwo iyi kipe yiteguraga umukino wa CAF Champions League na Gor Mahia.

Umunyamabanga wa APR FC, Michel Masabo yabwiye ikinyamakuru ISIMBI ko uyu mukinnyi arimo akurikiranwa n'abaganga kandi arimo kugenda amera neza.

Ati'Buteera ari mu maboko y'abaganga, baracyamukurikirana, abaganga bacu b'inzobere i Kanombe, araho arimo koroherwa.'

Ku kijyanye n'indwara arwaye cyane ko benshi bakomeje kuyibazaho, Michel Masabo avuga ko byatangiye ari imvune yo mu ivi ariko ibirenzeho ntacyo yabitangazaho.

Ati'ibintu byo kwa muganga, icyo arwaye ntabwo twe tubishyira kuri Radio cyangwa mu bitangazamakuru, biba ari ubuzima bwite bw'umuntu, niyo naba mbizi ntabwo nshobora kubivuga, iryo kosa ryaba rikomeye rwose. Yatangiye afite imvune mu ivi barayikurikirana n'ubu aracyari mu maboko yabo baramukurikirana umunsi ku munsi. Icyo tumwifuriza ni ugukira agatangira agakina umupira nk'abandi.'

ISIMBI yagerageje kuvugana na Buteera Andrew ku burwayi bwe ariko ntibyakunda kuko uyu mukinnyi atiteguye kuba yagira icyo abitangazaho.

Uburwayi bwa Buteera Andrew bwibajijweho byinshi ndetse bikavugwa ko ashobora kuba yaranarozwe, umunyamabanga w'iyi kipe akaba yavuze ko ibyo mu muryango wa APR FC batabitaho umwanya kuko amarozi batayemera.

Buteera Andrew amaze igihe kinini arwaye



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bite-bya-buteera-andrew-wa-apr-fc-umaze-igihe-urwaye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)