Abakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama banahakora isuku(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatatu abakobwa 20 bahataniye ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda 2021, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama, bahakora isuku ndetse basobanurirwa amateka yarwo.

Uru Rwibutso rwa Ntarama ruri mu karere ka Bugesera mu Ntara y'Uburasirazuba.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Werurwe 2021, aho aba bakobwa bahataniye iri kamba batemberejwe ibice bigize uru Rwibutso bakanunamira imibiri y'Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi ihashyinguye.

Muri bimwe basobanuriwe ni uko Urwibutso rwa Ntarama ubusanzwe rwari Kiliziya ndetse abantu benshi bahahungiye bazi ko bari burokoke ariko baza kuhicirwa bazira uko bavutse.

Aha kandi hakaba harabereye ubwicanyi ndangakamere bwakorewe abana bakabahisiga ubuzima ari benshi, ndetse beretsse zimwe mu nkongoro abana banyweshaga amata nazo ziri mu Rwibutso.

Ubundi Urwibutso rwa Ntarama rwari kiliziya Gaturlika, Centrale ya Ntarama, mu gihe cya Jenoside hahungiye abantu bagera mu bihumbi 3 gusa rushyinguwemo abantu barenga ibihumbi 5.

Bicishijwe imihoro, uduhiri, ibitiyo nk'uko bigaragara iyo winjiye aha hahoze iyi kiliziya kuko habitsemo ibikoresho bakoresheje babica.

Aba bakobwa bakaba banakoze isuku kuri uru Rwibutso rubitse imibiri n'amateka y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nk'uko imbuga nkoranyambaga za Miss Rwanda zibitangaza, aba bakobwa uko ari 20 bakaba bose baravutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakaba bahakoze isuku mu gihe mu kwezi gutaha kwa Mata u Rwanda ruzibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 27.

Mbere y'uko batangira gusura Urwibutso babanje gusobanurirwa
Basobanuriwe ubwicanyi ndengakamere bwahabereye
Bafashe umwanya basoma amwe mu mazina y'abashyinguye mu Rwibutso rwa Ntarama
Bakoze isuku ku Rwibutso



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/abakobwa-bahataniye-ikamba-rya-nyampinga-w-u-rwanda-basuye-urwibutso-rwa-jenoside-rwa-ntarama-banahakora-isuku-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)