Imbuga nyinshi, ibitangazamakuru bitandukanye, usanga bigaruka ku bakobwa n'abagore beza, gusa hari hamwe uzabona urutonde rwabo rutandukanye n'ahandi, imbuga nka Manofimany.com, Heart.co,uk, Brainberries usanga zizwi mu gukora intonde z'ubwiza gusa hari n'izindi mbuga.
Abagore beza ku isi ni benshi cyane kuko buri gihugu kibamo ibihumbi n'ibihumbi ariko ntibaba bazwi mu myidagaduro mpuzamahanga, bityo bagereranya abahari kandi bazwi. Mu gukora uru rutonde rw'abagore beza ku isi, reka tugendere ku rwakozwe na Brainberries. Muri aba bagore beza, abakinnyi ba Filime, abanyamideli, abaririmbyi, n'izindi ngeri.
1.Kim KardashianÂ

Kim Kardashian, ni umwe mu bantu bakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga, agakurikirwa cyane kuri Instagram, azwi cyane kandi mu kuba ari umugore w'icyamamare muri mukiza, Kanye West. Ni umunyamideli w'imyaka 40 y'amavuko ukize cyane dore abarirwa muri Miliyoni 900 z'Amadorali y'Amerika.
2.Emily Ratajkowski

Emily O'Hara Ratajkowsk ni Umunyamerika w'Umunyamideli, uyu agaragara cyane mu mashusho y'indirimbo zitandukanye harimo nka 'Love Somebody' ya Moroon5.
3. Priyanka Chopra

Umuhindekazi, Umunyamideli, umukinnyi wa Filime, umuhanzi akaba na Miss w'isi wa 2000. Priyanka Chopra, aza mu bagore beza cyane ku isi.
4.Jennifer Aniston

Uyu mugore, aza mu baherwe bafite amafaranga menshi muri Amerika, ni umunyamideri akaba n'umukinyi wa Filime.
5.Megan FoxÂ

Ni umugore uzwi cyane mu mideli no muri filime z'uruhererekane, afite impano yo kubyina indirimbo zitandukanye no kubyigisha abandi.
6.Rihanna

Umuhanzikazi wigaruriye imitima ya benshi ku isi, yavukiye Barbados aza gukurira muri Amerika ari naho aba. Ni umuherwe akesha muzika n'ubushabitsi aho abarirwa muri miliyoni 600 z'Amadorali y'Amerika.
7. Selena Gomez

Umuhanzikazi Selena Gomez, abarwa mu bantu b'igitsinagore beza cyane ku isi, ni umuhanzikazi wanditse amateka akomeye kuko yagurishije nibura Miliyoni 7 za Album n'indirimbo zisaga Miliyoni 200.
8. Mila Kunis

Umunyamerika ariko ufite inkomoko mu Burusiya na Ukraine, ni umukinnyi wa Filime wigaruriye benshiÂ
9. Charlize Theron

Charlize, afatwa nk'umunyafurika kubera akomoka muri Afurika y'Epfo ariko akaba n'umunyamerika, ni umukinnyi wa Filime n'uzitunganya, yavukiye mu gace ka Benoni mu bahinzi bo muri Afurika y'Epfo.
10. Beyoncé

Ni umuhanzikazi w'icyamamare ku isi, umubyinnyi akaba n'umushabitsi wahiriwe.Â