TI Rwanda yasabiye ubufasha abakene n'abarya ari uko bakoze bahungabanyijwe na COVID-19 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu bushakashatsi bwakozwe n'uyu muryango, bwagaragaje ko kuva leta yashyiraho ingamba zo guhangana n'ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19, zirimo guma mu rugo, no guhagarika ibikorwa bimwe na bimwe, byashyize mu kaga imibereho ya bamwe, bituma imibare y'abashoboraga kumara umunsi batariye yiyongera, iyo abaryaga kabiri ikagabanuka.

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée yagize ati 'Bahuye n'ubukene bukabije bugeza igihe umuntu abura n'icyo kurya pe, abandi bakakubwira bati iyo nagize Imana ndya rimwe ku munsi, hari nubwo mburara, hari abantu bakubwira bati ubu naniwe kwishyura inzu mba aho.'

Akomeza avuga ko yemera ko ingamba za Covid-19 zigomba gushyirwaho, ariko asaba leta ko yafasha abo zigiraho ingaruka zikomeye, ikagenzura neza niba koko imfashanyo bagenerwa zibageraho ku gihe.

Agira ati 'Uroye nka LODA (Ikigo Gishinzwe Gutera Inkunga Ibikorwa by'Iterambere mu Nzego z'Ibanze), abo igomba guha amafaranga y'abo bantu batishoboye basanzwe batunzwe na ya mirimo bakoraga, leta ikabishyura cyangwa se wenda na ba basaza b'intege nke cyane bagakora nk'isaha imwe ariko bakagira icyo bamugenera, abo hasi bagomba kuyabaha niba usanga batayabahera ku gihe ngo bayabahe neza.'

Mu bushakashatsi bwakozwe na TI Rwanda bwagaragaje ko abantu batishoboye bahabwaga inkunga ya VUP muri bo 23% batigeze bayihabwa mu gihe cya Covid-19, atari ukubera ko itatanzwe ahubwo abashinzwe kuyibagezaho batinze kuyibaha.

Ingabire agira ati 'Ikindi ni ugutanga ibiribwa, ni ukuri bagerageze aba abantu batishoboye rwose, nk'uwo muntu ugera igihe akakubwira ati ndanabwiriwa nkaburara. kandi bakabikora (gutanga ibiribwa) mu bunyangamugayo, bakareka kubijyana."

"Hari nk'aho twabonye umukuru w'umudugudu afata imodoka ye agapakiramo ibyo kurya ariko ugatanga amafaranga magana atanu, iyo ni ruswa ni n'akarengane gakomeye.'

Ku ruhande rw'abantu baryaga ari uko bakoze na bo bazahajwe n'iki cyorezo. Mu kiganiro bagiranye n'abakoze ubushakashatsi bwa TI Rwanda, bavuze ibibazo bikomeye bahuye nabyo.

Umwe yagize ati 'Mu mudugudu ibyo kurya babitanze rimwe, kuko baduhaga n'ibishyimbo bidashya, cyari ikilo kimwe n'ikilo cya kawunga, n'ikilo cy'umuceri.'

Undi ati 'Ntabwo mu mudugudu ntuyemo umusiribateri bamufashaga.'

Hari abandi batigeze boroherwa no kwishyura inzu batuyemo kubera ikibazo cy'uko batakoraga.

Bamwe muri bo bagize bati 'Namaze amezi ane ntakora, no kugira ngo mfungure ni uko nashyizweho igitutu na nyir'inzu, mu mezi ane nari maze ntakora, ansonera amezi abiri mwishyura abiri. Ubwo urumva namwishyuye amafaranga agera mu bihumbi 200 ntakoreye cyangwa ntinjije.'

Undi ati 'Usibye n'akazi k'uburezi nari mfite ubushabitsi bw'akabari, umushahara wo waragiye, akabari karagiye, igishoro cyako narakiriye kuko cyagombaga kuntunga.'

Aba n'abandi benshi bagaragaje ibibazo bahuye nabyo, byatumye bahura n'ubukene bukibakurikirana uyu munsi, bikaba ariyo mpamvu Umuryango urwanya Ruswa n'Akarengane mu Rwanda, TI Rwanda, usaba leta ko yafasha aba baturage bakivana mu bukene.

Ingabire Marie Immaculée yasabye leta kwita ku bakene bahungabanyijwe na Covid-19



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ti-rwanda-yasabiye-abakene-n-abarya-ari-uko-bakoze-bahungabanyijwe-na-covid-19

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)