Igisubizo cya Mineduc ku kibazo cy’abanyeshuri biga nijoro bakigongwa n’ingamba zo kwirinda Covid-19 -

webrwanda
0

Kuwa 23 Gashyantare nibwo amashuri yo muri Kigali ari bwongere gusubukura imirimo yo kwigisha, nyuma y’aho ku wa 17 Mutarama Minisiteri y’Uburezi yafashe icyemezo cyo kuba iyafunze kubera ubwiyongere bukabije bw’abanduye COVID-19 bwari bukomeje kugaragara.

Nubwo amashuri agiye kongera gufungura ariko hari zimwe mu ngamba zo kwirinda COVID-19 zikiriho kandi zigaragara nk’izishobora kubangamira abanyeshuri cyane cyane abo muri kaminuza.

Urugero ni amabwiriza avuga ko isaha ntarengwa yo kugera mu rugo ari saa Mbiri z’ijoro, mu gihe hari abanyeshuri bo muri kaminuza bigaga ijoro bakaba bageza na Saa Yine.

Ikindi kigaragara nk’igishobora kubangamira aba banyeshuri ni ukuba ingendo zihuza Umujyi wa Kigali n’intara zigifunze, mu gihe hari abanyeshuri biga kaminuza muri Kigali ariko baturutse mu ntara kimwe n’abatuye muri Kigali ariko biga mu ntara.

Mu kiganiro Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yagiranye na RBA yavuze ko ibi bibazo byose babizi ariko yemeza ko abanyeshuri bafite imodoka zabo bashobora gusobanurira inzego zibishinzwe zikabareka bagatambuka.

Minisitiri Uwamariya yasabye abadafite imodoka zabo kwishyira hamwe bagashaka imodoka izajya ibatwara ubundi bakabisabira uruhushya.

Ati "Aho bizakomerera abagenda mu modoka rusange kuko zo byaba ikibazo kuko nta nubwo aba ari benshi ku buryo bakuzura imodoka ariko iyo ari benshi bakwishyira hamwe bakaka uruhushya bakaruhabwa."

Ku bijyanye n’abiga n’ijoro, Minsitiri Uwamariya yavuze ko hazakomeza kubahirizwa gahunda kaminuza zari zarumvikanyeho n’Inama y’Amashuri makuru na kaminuza, HEC.

Ati "Birumvikana ndetse si n’ubwa mbere bibaye na mbere y’uko dufunga amashuri yose ku itariki ya 18 hari abigaga nimugoroba icyo gihe HEC yakoranye inama n’abayobozi ba za kaminuza bumvikana amasaha abo banyeshuri bajya biga ntibarenze noneho bagakomeza muri Weekend."

Yakomeje avuga ko abiga n’ijoro ko batari buhagarike amasomo ko ariko batari bunemererwe kurenza isaha yashyizweho yo kuba abantu bageze mu ngo zabo. Ati "Ntabwo bari buhagarike ariko nta nubwo turi bwemere ko ya masaha yategenyijwe bayarenza."

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 19 Gashyantare, yiga ku buryo icyorezo cya COVID-19 gihagaze mu gihugu ni yo yafatiwemo umwanzuro wo kongera gufungura amashuri yo muri Kigali nyuma y’ukwezi kurenga yari amaze afunze.

Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yavuze ko hazarebwa uburyo abanyeshuri biga mu masaha y'ijoro bazakomeza amasomo yabo ariko batarenze ku isaha yo kuba abantu bose bageze mu ngo



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)