Mu magambo yuje urukundo n' imitoma Ndanda yifurije Anitha Pendo isabukuru nziza. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ndanda Alphonse wahoze ari Umugabo wa Anitha Pendo, ndetse bafitanye abana babiri,kuri uyu munsi wahariwe kwizihizwa n' abakundana na we yeretse Anitha Pendo ko akimuzirikana akoresha amagambo meza amwifuriza umunsi mwiza w'amavuko.

Tariki ya 14 Gashyantare ni umunsi wabakundana bikaba akarusho cyane k' umunyamakuru Anitha Pendo kuko ariyo taliki yavukiyeho.
Kuri uyu munsi nibwo Ndanda yashyize ifoto ya Anitha ku rukuta rwe rwa Instagram ari kumwe n'abana be babiri maze arenzaho amagambo meza amwifuriza kugira isabukuru nziza yongeraho ko asaba Imana gukomeza kumurinda.

Yagize ati'Isabukuru nziza y'amavuko Mama Tn Ryan Imana ikomeze ikurinde.Nkubaha iminsi yose.Imana iguhe umugisha mama TR.'

Like this:

Like Loading...



Source : https://yegob.rw/mu-magambo-yuje-urukundo-n-imitoma-ndanda-yifurije-anitha-pendo-isabukuru-nziza/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)