Itariki yo gusomaho urubanza rwa Urayeneza wasabiwe burundu yamenyekanye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urayeneza Gérard uregwa ibyaha bibiri cya Jenoside, kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi, mu iburanisha riheruka Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye guhanishwa gufungwa burundu.

Uregwa we n'abamwunganira bakomeje guhakana ibyo aregwa ndetse basaba ko hazakorwa isuzuma rya gihanga rizagaragaza isano iri hagati y'abaregera indishyi ndetse n'imibiri yakuwe ku bitaro bya gitwe.

Uruhande rw'abaregwa uyu munsi rwakomeje kugira icyo ruvuga kuri kiriya gihano cyo gufungwa burundu n'indishyi za Miliyari 1,6 Frw zasabwe abaregera indishyi muri uru rubanza.

Me Rwagatare Janvier wunganira Urayeneza yavuze ko umukiliya we adakwiye guhanishwa biriya bihano byasabwe n'Ubushinjacyaha kuko ntacyaha yakoze.

Yagarukaga kuri kiriya gihano cyasabwe n'Umushinjacyaha Nshimiyimana avuga ko we ubwe azi Urayeneza.

Yagize ati 'Nifuza ko Urukiko rwabaza uwitwa Nshimiyimana Michel (Umushinjacyaha i Muhanga) wize imyaka 5 mu mashuri yisumbuye mbere ya Jenoside, azi imyitwarire ya Urayeneza Gérard kandi ni inyangamugayo mwemera.'

Uyu munyamategeko wunganira Urayeneza avuga ko Ubushinjacyaha bwashingiye ku buhamya bwatanzwe n'abatangabuhamya gusa aho gushingira ku bimenyetso bifatika nyamara ngo bariya batangabuhamya barahawe amafaranga ngo baze gushinja Urayeneza.

Yagize ati 'Abandi mbere bagendaga babeshyera Urukiko nubwo ntashinzwe kuruvugira ari ko mwasesengura izo nyandiko kuko zirahari.'

Me Rwagatare kandi avuga ko hari abatangabuhamya barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi biteguye gutanga ubuhamya bushinjura uregwa.

Ati 'Usibye abo dufite mu myanzuro, hari n'abandi barenga 20 barokotse biteguye kuvuga ukuri ku byabereye i Gitwe.'

Yongeye kugaruka kuri Ahobantegeye Charlotte ushinjwa kunyereza umutungo wa Kaminuza ya Gitwe yashinzwe na Urayeneza, waje kumushinja kugira ngo yihimure.

Abaregwa bose bagize icyo bavuga ku bihano basabiwe n'Ubushinjcyaha, Urukiko ruhita rupfundikira urubanza, rukaba ruzasoma imyanzuro yarwo tariki 11 Werurwe 2021.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Itariki-yo-gusomaho-urubanza-rwa-Urayeneza-wasabiwe-burundu-yamenyekanye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)