Hari abashinjwa gusuzugura abagabo babo babuze akazi kubera Covid-19 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuva muri Werurwe umwaka ushize ubwo hafatwaga ingamba zitandukanye zigamije gukumira ikwirakwira rya Covid-19, hari ibikorwa byahagaze bamwe babura imirimo.

Imibare y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare, NISR, yerekanye ko mu gihembwe cya gatatu cya 2020 ubushomeri mu Rwanda bwari kuri 16% buvuye kuri 22 % muri Gicurasi uwo mwaka.

Benshi mu batarabonye iko imirimo yabo ikomeza ubuzima bwabo ntibuhagaze neza.

Bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE, bavuga ko muri ibi bihe abagabo batandukanye bagiye bamburwa ijambo mu ngo zabo kubera ko batabasha kuzihahira nk'uko bikwiye cyangwa se gukemura ibibazo bya hato na hato imiryango yabo ihura nabyo.

Uwamwiza Patricia wo mu Karere ka Nyarugenge, yavuze ko hari abagore basigaye basuzugura abagabo babo kubera ko birirwana mu rugo.

Ati ' Birahari njye n'abaturanyi bacu byababayeho umugabo atuma umugore kuvoma umugore amubaza impamvu we atajyayo kandi nta kazi ari gukora, batangira guserera nitwe abaturanyi twagiye guhosha intambara ariko bari batangiye gufatana mu mashati umugabo avuga ko yasuzuguwe kuko nta kazi akigira.'

Uwamahoro Jeanne yavuze asanga igihe umugabo adafite akazi nawe aba akwiye gucisha make.

Ati ' None se ko iyo umugore nta kazi afite cyangwa nta hantu agira akura agafaranga acisha make ku mugabo kugira ngo ajye amuha icyo akeneye kuko se umugabo we igihe adafite akazi umugabo agafite yakumva ko agomba gukomeza gutegeka? Kuki se yumva atakoze nk'ibyombo igihe umugore yagiye kukazi we yasigaye mu rugo ahubwo akumva ko ari ukumutoteza?'

Uwamahoro Aline, we avuga ko bitagakwiye ko umugore asuzugura umugabo kuko nta kazi afite kuko bucya bwitwa ejo.

Ati ' Bibaho ariko siko byakagombye kugenda, abagore bagomba kubaha abagabo mu gihe cyose yaba mu buzima bwiza cyangwa bubi bakubaha abagabo bakuzuzanya kugira ngo ingo zabo zirinde kuzamo amakimbirane cyane ko none ashobora kuba ntacyo afite ariko aje akakigira.'

Maniraguha Eliab yavuze ko kudahabwa ijambo ku mugabo udafite akazi bitaje uri Covid-19 ahubwo ubwo biba byarahozeho kuva kera.

Yagize ati 'None se nibwo bwa mbere wumvise koko ko umugabo udafite akazi nta jambo agira mu rugo rwe? Waba se udafite akazi umugore ari we uhaha anakora inshingano zose ariwe uzuzuza akakubaha, ahubwo aho ni naho usanga anaguciye inyuma kugira ngo mubone icyo murya.'

Yongeyeho ko abagore basuzugura abagabo babo kuko nta kazi babiterwa n'uko kera hari imyumvire y'uko umugabo ariwe uba ugomba gutunga umugore.

Nubwo hari abagore bashinjwa kutubaha abagabo babo mu gihe nta kazi bafite ,benshi bavuga ko bitari bikwiye kuko ubusanzwe baba barashakanye bemeranije kubana mu buzima bwo se yaba mu bibi n'ibyiza.

Uwamahoro Jeanne nawe yemeza ko umugabo akwiye kubaha umugore igihe we nta kazi afite
Uwamahoro Aline, we avuga ko bitagakwiye ko umugore asuzugura umugabo kuko nta kazi afite kuko bucya bwitwa ejo.



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hari-abashinjwa-gusuzugura-abagabo-babo-babuze-akazi-kubera-covid-19

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)