Hamuritswe igitabo kizafasha ibigo bito n’ibiciritse kugira imiyoborere ihamye -

webrwanda
0

Mu Kinyarwanda, iki gitabo cyahawe umutwe ugira uti “Ifashayobora ry’Imiyoborere y’Ibigo bito n’ibiciriritse”, kikaba cyarahinduwe mu Kinyarwanda ku bufatanye n’ikigo Mpuzamahanga cya Banki y’Isi Gishinzwe Guteza Imbere Abikorera (IFC).

Umuyobozi Mukuru wa RSE, Celestin Rwabukumba, yavuze ko gutangiza iki gitabo ku mugaragaro ari indi ntambwe bateye mu kurushaho guteza imbere iri soko.

Yagize ati “Uyu munsi wo gutangaza iki gitabo ku mugaragaro ni intambwe ikomeye duteye mu guteza imbere isoko ry’imari mu Rwanda. Bizadufasha mu guteza imbere imiyoborere n’imikorere y’ibigo bito n’ibiciriritse, bityo biteza imbere ubukungu bwacu [nk’u Rwanda], Ibi kandi bizafasha ibigo by’ubucuruzi mu kongera ubushobozi bwabyo ndetse binagire ingaruka nziza ku bafatanyabikorwa babyo mu buryo burambye”.

Uyu muyobozi yavuze ko ibi bizagerwaho binyuze mu kongera ubushobozi bw’abayobozi b’ibigo bito n’ibiciriritse mu Rwanda, binyuze mu kungukira ubumenyi buhagije muri iki gitabo.

Yagize ati “N’ubwo ibitabo byaba biri mu ndimi mpuzamahanga, ariko abakeneye kugira ubushobozi bwo kugenzura ibigo byabo ni Abanyarwanda, rero ibi bizatuma bagira ubushobozi bwo kumva neza ibikubiye muri ibyo bitabo”.

Uyu muyobozi kandi yashimye ubufatanye RSE na IFC, avuga ubufatanye bwayo ari ingenzi cyane mu iterambere ry’igihugu. Ati “kugira ngo igihugu cyacu kigere ku ntego zacyo, ni ingenzi cyane ko tugirana ubufatanye n’ibigo nkamwe, kandi isoko ry’imari rikomeye ndetse rikora neza ni ingenzi cyane mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu n’abagituye’’.

Linda Kalimba Mulenga, Inararibonye mu miyoborere y’ibigo bito n’ibiciriritse, akaba n’umujyanama muri IFC, yavuze ko iki gitabo kizafasha ibigo bito n’ibiciriritse kwaguka no kubona ubushobozi buturutse mu bafatanyabikorwa nk’ibigo by’imari.

Yagize ati “Ibi bikorwa bizafasha abafite imishinga mito n’iciriritse mu kuyiteza imbere mu buryo bw’imiyoborere, bityo mu gihe bakeneye amafaranga yo kwagura ibikorwa byabo, bazabe bayabona byoroshye bitewe n’uko ibigo by’imari bizaba byizeye imikorere yabo kuko izaba isobanutse neza”.

Yongeyeho ati “Imiyoborere myiza ni ingenzi mu kubona inkunga yateza imbere ibitekerezo byabo. Ibi rero bisaba gukorera mu mucyo mu rwego rwo kwizeza buri wese wagutera inkunga ko ufite ubushobozi bwo kubyaza umusaruro iyo nkunga’’.

Yaboneyeho gusaba ibigo bito n’ibiciriritse kubyaza umusaruro iki gitabo, bakamenya icyo ibigo by’imari n’abandi bafatanyabikorwa babategerejeho mu bihe biri imbere.

Stephen Ruzibiza, Umuyobozi wa Mukuru wa PSF, yavuze ko ibigo bito n’ibiciriritse byo mu Rwanda bizi akamaro ko kugira imiyoborere myiza mu iterambere ryabyo.

Yagize ati “Ntabwo baje kubigisha uko mukora ubucuruzi bwanyu, ahubwo ni uburyo bwo guteza imbere ubucuruzi bwanyu ku buryo niba ukeneye ubundi bufasha, ubone uburyo bwo gusobanura imikorere yawe kuko ibigo byinshi bisaba kubanza kureba uburyo bw’imiyoborere n’ikigo cy’ubucuruzi gisaba ubufasha”.

Yongeyeho ko abacuruzi bo mu Rwanda bumva neza akamaro k’imiyoborere mu bucuruzi bwabo, ndetse anaboneraho kwibutsa abatabyumva neza ko ibi bitagamije kugenzura ubucuruzi bwabo, ahubwo ko bigamije gufasha ibigo byabo gukomeza gukora neza ku buryo n’igihe bazaba badahari, ibigo byabo bitazahungabana kugeza ubwo binasenyutse.

Iki gitabo cyahinduwe mu Kinyarwanda ku bufatanye n’ishyirahamwe ry’ibigo by’imari iciriritse mu Rwanda, AMIR, Ikigo Kigenzura Isoko ry’Imari mu Rwanda, CMA, Ishyirahamwe ry’amabanki mu Rwanda ndetse n’Isoko ry’imari n’imigabane mu Rwanda. Imirimo yo guhindura iki gitabo mu Kinyarwanda imaze hafi imyaka ibiri.

Ibigo bito n’ibiciriritse ni urwego rw’ingenzi cyane mu bukungu bw’u Rwanda, kuko bigize 90% by’ibigo by’ubucuruzi byose mu Rwanda. Gusa byinshi muri ibi bigo bikunze kugira ikibazo gikomeye cy’uko bishingiye ku muntu umwe cyangwa umuryango umwe, ku buryo iyo uwo muntu agize ikibazo, bigira ingaruka ku kigo cyose muri rusange kabone n’ubwo cyaba gifite amahirwe y’iterambere.

Ibi bigo kandi ntibikunze gukura ngo byinjire mu cyiciro cy’ibigo binini, kuko akenshi ba nyirabyo badashyiraho uburyo bw’imiyoborere buboneye bwanatuma babona inguzanyo igihe bazikeneye. Indi mpamvi ni uko ibi bigo bikunze gusigara inyuma mu ikoranabuhanga n’ubundi buryo bw’imikorere mu bucuruzi bitewe ahanini n’uko ababiyobora batagira umuhate wo kwihugura no kwagura ibikorwa byabo.

Ku bigo n’abantu bifuza kubona ibi bitabo, bashobora kwegera ubuyobozi bw’Isoko ry’Imari n’imigabane bakiyandikisha, ubundi bakabihabwa. Mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, ibi bitabo bizatangwa hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga.

IFC kandi irateganya kuzakomeza ibikorwa byo guhugura abikorera ku buryo bashobora kubyaza umusaruro ibikubiye muri iki gitabo, ibi bikazagera muri Kamena uyu mwaka.

Kugeza ubu, isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda rifite agaciro ka miliyari 4.3$, bingana na 43% by’Umusaruro mbumbe w’u Rwanda. Iri soko rimaze kwiyandishaho ibigo 10, birimo bitanu byo mu Rwanda na bitanu bituruka hanze y’u Rwanda.

Ifashayobora ry’Imiyoborere y’Ibigo bito n’ibiciriritse ni igitabo kizafasha ibigo bito n'ibiciriritse kugira imiyoborere ihamye
Ni igitabo cyahinduwe mu Kinyarwanda ku bufatanye bwa IFC na RSE
Iki gitabo gisanzwe cyarahinduwe mu ndimi nyinshi ariko ni ubwa mbere gishyizwe mu Kinyarwanda
Ifashayobora ry’Imiyoborere y’Ibigo bito n’ibiciriritse ni igitabo cyashyizwe ahagaragara uyu munsi
Abahuza ku isoko ry'imari n'imigabane bari babukereye
Umuyobozi wa RSE, Celestin Rwabukumba yavuze ko iki gitabo kizafasha ibigo bito kugira imiyoborere ihamye
Iki gitabo kizatangwa mu buryo bw'ikoranabuhanga
Abantu batandukanye bitabiriye uyu muhango, abandi bakurikirana hifashishijwe ikoranabuhanga
Umuyobozi wa RSE, Celestin Rwabukumba, n'umujyanama muri IFC, Liza Kalimba
Rwabukumba yavuze ko iki gitabo kije ari igisubizo ku bigo bito n'ibiciriritse mu Rwanda
Kalimba yasabye ibigo bito n'ibiciriritse kubyaza umusaruro iki gitabo

Amafoto: Igirubuntu Darcy




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)