Uzi ko Imana ihora yiteguye kutwumva? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nuko rero, twegere intebe y'ubuntu tudatinya, kugira ngo tubabarirwe tubone ubuntu bwo kudutabara mu gihe gikwiriye (Abahburayo 4:15)

Yesu yambae ubumuntu ndetse yemera gufata umubiri usa n'uwacu, Umwami ashobora kutwumva neza. Ntabwo ari Imana ya kure kandi itagerwaho, si indorerezi ititaye ku miterere yacu ya muntu, yabaye mu mubiri no mu bugingo kuko n'ubwo yari Imana yambaye akamero ka muntu ndetse yarageragejwe nk'uko natwe tugeragezwa.

Urimo kuunyura mu gihe cyo kwangwa, gusuzugurwa, kuregwa ibinyoma, guhemukirwa, gutereranwa, kunanirwa n'ibindi..? Yesu arabizi byose.

Yagambaniwe na Yuda, yihakanwa na Petero, atereranwa na bose, azamuka i Golgota. I Getsemani, abigishwa be bose barasinziriye ubwo yarwanaga intambara iteye ubwoba y'ubuzima bwe.

Igihe yatangiraga umurimo we, bamwe bo mu muryango we bamushinjga ko yataye umutwe 'Nuko ab'iwabo babyumvise barasohoka ngo bamufate, kuko bagiraga ngo yasaze'. Mariko 3:21

Yesu yaciriweho iteka ryo kwicwa ku buryo n'umwe mu bambuzi yamusuzuguye ndetse yaramututse 'N'abambuzi babambanywe na we, na bo bamutuka batyo'. Matayo 27:44

Yesu arakubwira ati: "Byose nabinyuzemo, ndakumva, kandi ndashaka kugufasha

Mu rugendo rwe n'ibikorwa bye byose yagize umunaniro, inyota n'nzara. Urupfu rw'incuti ye Lazaro rwamugizeho ingaruka zikomeye, imbere y'imva ye, ararira. (Yohana 11:35).

Umuhanuzi Yesaya yasobanuye byinshi kuri Yesu: 'Yarasuzugurwaga akangwa n'abantu, yari umunyamibabaro wamenyereye intimba, yasuzugurwaga nk'umuntu abandi bima amaso natwe ntitumwubahe. Yesaya 53:3. Yaje mu be, ariko abe ntibamwemera (Yohana 1:11). Maze abatambyi bakuru n'abanyarukiko bose bashaka Yesu ho ibirego by'ibinyoma ngo babone uko bamwica (Matayo 26:59).

Iyi niyo mpamvu ashoboye kukumva mugihe uri mu mage no hagati y'amakuba y'ubuzima. Mwegere ufite icyizere, yumva ububabare bwawe, abona amarira yawe, azi gutabaza kwawe, arakubwira ati: "Byose nabinyuzemo, ndagusobanukiwe, kandi ndashaka kugufasha".

Kuba umukristo ntabwo ari ukubaho ubuzima butagira ibishuko, nta ngorane n'ibindi. Mu bihe bigoye birimo amakuba, hagati y'ibi bintu byose, hari Yesu uhora yiteguye kumva abantu bose kandi ntajya arobanura ku butoni.

Isengesho ry'uyu munsi

Urakoze Mwami kuko kuriyi saha iyo ngiye mu bigeragezo no mu bishuko, ntabwo uza aho ndi wuzuy ibitutsi, ahubwo unkuruza ineza maze ukuboko kwawe kukamfasha kuko unyumva. Uri umurinzi wanjye , umuvugizi wanjye, kandi uzi kuburana urubanza rwanjye kuko wanyuze muri ibi bihe byo kwigunga, kwangwa no gutereranwa. Kandi umpa imbaraga zo gutsinda ibibazo bikomeye, urambabarira ukansubiza. Amen!

Source: www.topchretien.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Uzi-ko-Imana-ihora-yiteguye-kutwumva.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)