Umuhanzi Emmy yateye ivi asaba umukunzi we kuzamubera umugore(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi nyarwanda Emmy usanzwe ukorera umuziki we muri Leta Zuze Ubumwe za Amerika, yateye ivi asaba Umuhoza Joyce kuzamubera umugore.

Nsengiyumva Emmanuel uzwi nka Emmy mu muziki n'umukunzi we Joyce bamaze imyaka igera muri 3 bakundana, ku munsi w'ejo akaba ari bwo yateye ivi amwambika impeta amusaba ko yazamubera umugore undi nawe arabyemera.

Ibi birori bikaba byarahuriranye n'isabukuru y'umukunzi wa Emmy aho byabereye ahantu ku nkengero z'ikiyaga.

Abinyuije ku rukuta rwe rwa Instagram, umuhanzi Emmy yavuze ko yishimiye kuba Joyce yaramuhisemo.

Ati"naguhisemo nzongera nguhitemo na none mbere y'ibindi byose nta gushidikanya. Intera byari nk'ikizamu cyo kumenya aho urukundo rwacu rushobora kugera. Ntewe ishema n'uko bwa nyuma tubikoze. Warakoze kunyizera. Ndagukunda Hoza."

Muri Nyakanga 2020 ubwo yari aje mu Rwanda byavuzwe ko muri gahunda zimuzanye yari aje kureba umukunzi we n'ubwo yabihakanye akavuga ko aje mu bukwe bwa mushiki nwe.

Byabereye ku nkengero z'ikiyaga
Ibyishimo byari byose
Urukundo ni rwose...
Byahuriranye n'isabukuru ye



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuhanzi-emmy-yateye-ivi-asaba-umukunzi-we-kuzamubera-umugore-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)