Tujyane i Bria mu Ngabo za RDF zirwanisha ibifaru: Agace kabaye amatongo! - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nibwo buzima benewacu n’aba-Sango bo muri Bria mu Burengerazuba bwa Centrafrique babayemo. Bamaze imyaka myinshi batazi agahenge icyo aricyo, umunsi ku wundi bumva urusaku rw’amasasu imbere n’inyuma y’inzu.

Ugeze muri aka gace, ugakubita agatima ku mateka Abanyarwanda banyuzemo mu myaka ishize, wumva neza icyo igihugu aricyo, akamaro kacyo, icyo kukigira gitekanye bisobanuye.

Bria ni Umurwa Mukuru w’Intara ya Haute-Kotto iherereye mu bilometero 600 uvuye mu Mujyi wa Bangui. Ni urugendo rw’isaha n’igice mu ndege, mu gihe ukoresheje umuhanda bishobora kugufata iminsi igera kuri itatu kubera imihanda mibi iba muri Centrafrique.

Ni intara ituwe n’abaturage barenga ibihumbi 120 ku buso bwa kilometero kare 86.650, ni ukuvuga inshuro zirenga eshatu ku ngano y’u Rwanda.

Umubare munini w’abatuye muri uwo mujyi utabona uko ugereranya n’indi yo mu Rwanda ni impunzi, zimwe zaturutse muri Sudani izindi zahatujwe nyuma y’amakimbirane akomeye y’abaturage b’abayisilamu n’abandi b’abakirisitu.

Ugeze ku Kibuga cy’Indege cya Bria, ntabwo ari ikibuga gisanzwe, ahubwo ni ikibuga cy’ibitaka gishobora kwifashishwa n’indege nto na kajugujugu gusa. Iyo imvura yaguye, ntabwo indege zemererwa kukigwaho, usanga inyinshi ari iza Loni zigikoresha.

Abantu bose bo muri ako gace, ni abantu bakigerageza guhangana n’ubuzima, bashaka uko babaho umunsi ku wundi, bashaka amikoro yababeshaho. Ni abacuruzi b’ubuconsho, ntibatuye mu nzu za nyazo ahubwo bose bibera mu nkambi.

Mpagera nakozwe ku mutima bikomeye! Sinababajwe no kuba nta kaburimbo iriyo, kuko si igitangaza kuba idahari, ahubwo nababajwe n’inzu zasenyutse bitagizwemo uruhare n’imyuzure cyangwa se ibindi biza ahubwo gusa amakimbirane.

Abayisilimu n’Abakirisitu bararwanye, birangira abantu benshi babuze ubuzima, aho kuba n’ibindi. Mu muhanda ugana ahakorera Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Amahoro, ni amatongo gusa, inzu zose ni ibihangari, amabati ntayo atari uko babuze ubushobozi, inzu z’ibisate ahantu hangana nko kuva mu Mujyi wa Kigali rwagati ukagera ku Kimironko, ni agahinda.

Abaturage baho bamaze imyaka myinshi mu bubabare, mu buribwe bwo kubura umutekano no kubura aho baba gusa kuva mu 2014 icyizere cy’ubuzima cyongeye kugaruka, bararyama barasinzira.

Agace kose ni amatongo, inyubako zarasenywe, abaturage baricwa kubera imvururu zibasiye iki gihugu

Perefe wa Perefegitura yaciye iryera abaturage bwa mbere mu myaka 20

Umutwe wa Séléka niwo wayogoje ibintu muri aka gace, mu 2018 umwe mu bafite urusengero yigeze gutangaza ko abarwanyi bawo “badashaka kubona umukirisitu n’umwe muri aka gace kuko bashinjwa kuba mu mutwe wa Anti-balaka”.

Ati “Abakirisitu ntibajya bajya mu Mujyi, iyo bagiyeyo babatera ubwoba, babata muri yombi bagasabwa gutanga amande. Ntaho wahungira mu mujyi”.

Ubu amarangamutima ni yose ku baturage n’abayobozi b’i Bria basigaye babayeho mu buzima butandukanye n’ubwo babagamo mbere.

Bishimira umutekano babonye kubera uruhare rw’Ingabo z’u Rwanda, uko bo ubwabo batari kwishoboza kubaho ariko ubu aho bazibonye bakaba bazikomera amashyi.

Perefe Evariste Binguinidji wa Haute-Kotto nubwo ari umuyobozi, yari amaze imyaka myinshi atazi agace ayobora kuko hari ibice bimwe na bimwe bya Perefegitura byamaze imyaka irenga 20 bitaraca iryera umuyobozi wabo. Kugira ngo agere ku baturage be byasabye ubufasha bw’Ingabo z’u Rwanda.

Ati “Iyi Perefegitura niyo nini muri RCA, igice cya Wada na Sam Ouandja abaturage baho bambwiye ko hari hashize imyaka irenga 20 nta Perefe uhageze. Naje gusaba Umuyobozi wa Minusca ampa abasirikare b’u Rwanda baramperekeza ngera i Wada nubwo hari ibibazo by’umutekano, ibibazo by’imihanda, baramfashije ku buryo nageze Sam Ouandja. Nishimiye mu by’ukuri ibyo Ingabo z’u Rwanda zakoze muri Haute Kotto.”

Ballo Solange wavutse mu 1976 ni umubyeyi w’abana babiri, uyu munsi abayeho atekanye kuko Ingabo z’u Rwanda zatumye atora Umukuru w’Igihugu, ndetse zikaba zaranamufashije abana be bakabone ibikoresho by’ishuri.

Ati “Ingabo z’u Rwanda ziri hano, bacunga umutekano wacu, ni intangarugero. Njye iyo mbabonye mba numva ntekanye. Baradufashije mu bice bya Bungu, baduhaye amashyiga agezweho ahitwa Borno, umwaka ushize batanze ibikoresho by’ishuri ku bana, nshinzwe ibijyanye n’amasomo, nari mpari muri ibyo bikorwa. Batanze amakaye, imbaho n’amakaramu.”

Ni umubyeyi ubona uba useka ku maso, ariko ku mutima ubuzima bwaramushaririye, ariko aho ibihe bigeze afite icyizere cy’ejo hazaza bitewe n’icyerekezo cy’igihugu cye.

Solange kimwe n’abandi bishimira umwanzuro Perezida Touadéra yafashe wo gusaba ubufasha u Rwanda mu by’umutekano. Ati “Bari hano kubera umutekano wacu, baje gufasha guverinoma, aya matora ni ku bwabo naho ntabwo yari gushoboka.”

“Naratoye kandi natoye neza, ni ukubera bo. Iyo mbabona mba numva ntekanye. Natoye Perezida wanjye Touadéra kuko niwe wazanye Ingabo z’u Rwanda kugira ngo ziducungire umutekano.”

Mu kigo cya Bria cy’Ingabo z’u Rwanda, hari abasirikare b’u Rwanda bafite inshingano zo kubungabunga umutekano muri ako gace na cyane mu nkambi zihari zirimo abaturage bavuye mu byabo. By’umwihariko niho hakorera umutwe wa gisirikare urwanisha ibifaru ku buryo iyo ucyinjira mu kigo ari nabyo ubona ku bwinshi kurusha izindi modoka.

Abasirikare b’u Rwanda muri ako gace bakora uburinzi mu masaha y’ijoro yaba ubukoresha ibifaru ndetse n’ubukoreshwa ingendo z’amaguru hirya no hino. Iyo bibaye ngombwa ziba zishobora gufata intwaro zikajya gutanga umusanzu mu bindi bice byibasiwe n’umwanzi cyane.

Amakimbirane hagati y'Abakirisitu n'Abayisilamu yahinduye iki gihugu isibaniro ry'ibibazo
Ubuzima bwatangiye kugaruka mu Mujyi wa Bria kuva aho Ingabo z'u Rwanda zihagereye nubwo abenshi mu bawutuye ari impunzi
Hafi y'Ikigo cy'Ingabo z'u Rwanda i Bria, hari inkambi y'abaturage bakuwe mu byabo n'imvururu
Ingabo z'u Rwanda zikorera i Bria zishimirwa umuhate wazo mu bikorwa byo kugarura amahoro muri ako gace
Perefe Evariste Binguinidji wa Haute-Kotto yafashijwe n'Ingabo z'u Rwanda kugera mu gace kari kamaze imyaka 20 katagerwamo n'umuyobozi
Ingabo z'u Rwanda ziba i Bria nizo zikoresha ibi bifaru



source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/i-bria-mu-ngabo-za-rdf-zirwanisha-ibifaru-amatongo
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)