Rubavu: Babiri bafatanwe udupfunyika turenga 1,000 tw'urumogi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi avuga ko gufatwa kw'aba bagabo byaturutse ku makuru ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ryahawe n'abaturage.

Yagize ati: "Abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge bahawe amakuru ko mu rugo rwa Twizerimana hacururizwa urumogi, bakimara guhabwa ayo makuru bagiye iwe mu masaha ya saa mbiri z'umugoroba bagezeyo bamusangana koko udupfunyika tw'urumogi 502."

CIP Karekezi avuga ko Twizerimana akimara gufatwa bamubajije aho akura urwo rumogi avuga ko arugura kwa Semagori. Bahise bajya kwa Semagori bamusangana udupfunyika 500 avuga ko yari afite undi mukiriya yari kurushyira wo mu Karere ka Rutsiro ariko akaba atatangaje amazina ye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba yakomeje avuga ko Polisi yari isanganwe amakuru ko Semagori acuruza ibiyobyabwenge akaba yari aherutse gucika abapolisi bagiye kumufata.

Yagize ati: "Polisi n'ubundi yari isanzwe ifite amakuru ko Semagori ajya acuruza urumogi kuko tariki ya 11 Ukwakira 2020, abapolisi bagiye iwe bahawe amakuru n'abaturage bagezeyo ariruka aracika ariko icyo gihe abapolisi bahasanga udupfunyika 100 tw'urumogi."

CIP Karekezi yaburiye abishora mu bucuruzi bw'ibiyobyabwenge ko nta mahirwe na make bazigera babigiriramo kuko uzacika Polisi n'izindi nzego z'umutekano atazacika abaturage kubera bafitanye imikoranire myiza mu kurwanya ibyaha.

Aba bagabo bombi bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kanama ngo bakorerwe idosiye.

Ingingo ya 5 y'Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw'ibiyobyabwenge n'ibyiciro byabyo, rishyira urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n'amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko igihano kiba igifungo cya burundu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW).



Source : https://www.imirasire.rw/?Rubavu-Babiri-bafatanwe-udupfunyika-turenga-1-000-tw-urumogi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)