RDF yunamiye umusirikare wayo waguye mu mirwano muri Centrafrique - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu musirikare yaguye mu mirwano yo guhashya imitwe yitwaje intwaro yashakaga kwambuka ikiraro kiri ahitwa Bimbo igana mu Murwa Mukuru wa Bangui, kuri uyu wa 13 Mutarama 2021.

RDF yatangaje ko yababajwe n'urupfu rw'Umunyarwanda wari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.

Itangazo ryayo rikomeza riti 'RDF yihanganishije umuryango n'inshuti z'umusirikare waguye ku rugamba.''

'Ingabo za RDF ziri mu butumwa bw'amahoro zizakomeza kugaragaza umuhate mu kurinda abasivili nkuko biri mu ntego za MINUSCA n'izindi misiyo ingabo zacu zoherejwemo.''

Usibye umusirikare wapfuye, hari undi umwe wakomerekeye muri icyo gitero ariko mu buryo bworohejwe.

MINUSCA yamaganye iki gitero cyagabwe n'imitwe yishyize hamwe ya anti-Balaka, UPC, 3R na MPC ishyigikiwe na François Bozizé wigeze kuyobora iki gihugu.

Minisitiri w'Intebe wa Centrafrique, Firmin Ngrébada, yatangaje ko ari igitero cyagabwe n'abarwanyi b'ihuriro CPC (Coalition des patriotes pour la Centrafrique) ariko ko abo barwanyi bashakaga kwinjira mu Mujyi wa Bangui basubijwe inyuma.

Mu Mujyi wa Bangui, moto zabujijwe gukora ingendo aho zizasubukura ibikorwa ari uko hatanzwe amabwiriza mashya. Ni zo akenshi abarwanyi b'iyi mitwe bakunda gukoresha mu ngendo zabo.

Abaturage basabwe kugira uruhare mu gucunga umutekano, batanga amakuru ku bashinzwe umutekano mu gihe babonye ikintu icyo aricyo cyose kigamije kuwuhungabanya.

Ingabo z'u Rwanda ziboneka ahantu henshi mu bikorwa byo kugarura amahoro muri Centrafrique



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rdf-yunamiye-umusirikare-wayo-waguye-mu-mirwano-muri-centrafrique

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)