Reba umukinnyi muremure kurusha abandi bose mu Bwongereza wifuza gukina muri Premier League [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu musore w'imyaka 20 y'amavuko niwe mukinnyi muremure kurusha abandi bose muri UK aho areshya na metero 2 na sentimetero 5 aho arusha uburebure abarimo Peter Crouch wasezeye ku mupira,Olivier Giroud n'abandi benshi tuzi ko ari barebare.

Uyu mukinnyi,ntabwo agikura ngo akomeze kuba muremure nkuko byari bimeze ariko uburebure bwe bwatangaje benshi bituma abanyamakuru bagirana ikiganiro nawe.

Yabize ati 'Ndi kwishimira ubuzima muri Solihull Moors ubu ngubu,ariko ntibivuze ko ntifuza kumenyekana mu Bwongereza no gukina Champions League.

Ntabwo nshaka kwiruka mbere yo kumenya kugenda kandi ndabizi intambwe bisaba kugira ngo ugere kuri yrwo rwego ariko ndashaka gusimbuka.

Ibintu nibigenda neza nshobora kuzakina mu gikombe cy'igihugu ndi kumwe na Solihull Moors umwaka utaha.

Uyu mukinnyi watsinze ibitego 25 mu mikino 22 mu ikipe ya Boldmere Falcons y'abakina ku cyumweru,yahise asinya amasezerano muri Solihull United.

Iyi kipe akiyigera yahise atsinda ibitego 3 mu mukino umwe bituma ikipe baturanye yitwa Solihull Moors ihita imusinyisha imyaka 2 mu Ukwakira 2020.

Uyu mukinnyi yatsinze igitego mu mukino bahuyemo na Morecambe muri FA Cup n'ibindi mu cyiciro cya 5 bituma atangira kumenyekana.





Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/reba-umukinnyi-muremure-kurusha-abandi-bose-mu-bwongereza-wifuza-gukina-muro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)