Abakoresha WhatsApp batangiye kuyitera umugongo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abakoresha WhatsApp babarirwa muri miliyari 2, batangiye kubona imenyesha (notification) rivuga ko guhera tariki ya 8 Gashyantare 2021, izavugurura uburyo bw'amakuru, ku buryo hari amwe nka nimero za telefone n'aho umuntu aherereye (location) azajya asangizwa ibigo bishaka kwamamaza byo kuri Facebook.

Kuva icyo gihe, abenshi batangiye guhagarika gukoresha uru rubuga, barimo ushinzwe ibiro by'itangazamakuru bya Perezida wa Turukiya, ndetse n'ushinzwe itumanaho mu biro bya Minisiteri y'Ingabo muri iki gihugu, nk'uko byatangajwe na The Straits Times.

Umuvugizi wa WhatsApp, yasobanuriye Forbes ko gushyiraho izi mpinduka, bigamije kugira ngo abakoresha uru rubuga babashe gukorana byoroshye n'ibigo by'ubucuruzi. Ati: 'WhatsApp irashaka korohereza abantu, ku buryo ushobora gukenera kugira ibyo ugura, ugahita ufashwa na bizinesi (business) ako kanya.'

Yahumurije abakoresha WhatsApp ko usibye ibi bigo by'ubucuruzi, nta wundi wo ku ruhande uzabashaka kumenya aya makuru, cyangwa ngo ayinjirire.

WhatsApp yasabye abayikoresha, kwemera (Agree) kwakira impinduka z'ubu buryo, bikaba bivugwa ko utazabwemera, atazongera gukoresha uru rubuga ukundi.

Ubwo WhatsApp yari imaze gutangaza izi mpinduka, nyuma y'umunsi umwe, tariki ya 7 Mutarama 2021, umuherwe wa mbere ku Isi Elon Musk yashishikarije abatuye Isi gukoresha urubuga rwa Signal, agira ati: 'Nimukoreshe Signal.'

Nyuma y'umunsi umwe, abantu 100,000 bari bamaze kuruvaho bimukiye kuri Signal, urubuga rwatangijwe n'imiryango Signal Foundation ku bufatanye na Signal Messenger.

Nyuma y'iyo minsi kandi, abantu miliyoni zirenga ebyiri batangiye gukoresha urubuga rwa Telegram, bikekwa ko abenshi bari bavuye kuri WhatsApp.

Uru rubuga (Telegram) ruri mu zizewe mu kubika amakuru y'ibanga, cyane ko rukoreshwa n'abenshi mu banyapolitiki baba badashaka kwinjirirwa n'abashaka kumenya ibiganiro bagirana n'abandi.

Icyo abakoresha Telegram bayikundira, ngo ni uko itamamaza ku buryo yakwifashisha amakuru y'umuntu uyikoresha yamamariza ibigo runaka, ibiganiro bihakorerwa kandi bikaba bigirwa ibanga rikomeye.

Urubuga rwa Signal rwo, abarukoresha bahamya ko rufite imikorere imwe n'iya WhatsApp ariko rwo rukaba rudashobora kwinjira mu makuru y'urukoresha.

Urubuga Mashable rusobanura ko ubusanzwe Signal isanzwe ikoreshwa n'abantu nk'abajura mu by'ikoranabuhanga (hackers) n'abandi baba badashaka ko amakuru bahatangira yamenywa n'abandi bo ku ruhande.

Uru rubuga rukomeza rusobanura ko abakozi b'umuryango Signal Foundation ubwabo, icyo bashobora kubona ari nimero ya telefone, mu gihe hari utangiye kuyikoresha, ari kuyifungura (signing up), hanyuma ibindi byose nk'ibiganiro n'andi makuru y'inyongera, nabo ubwabo ngo ntibashobora kubibona.

Ruti: 'Nta bikorwa byo kwamamaza [Signal] igira, rero nta mpamvu yo gushaka amakuru kumenya amakuru y'abayikoresha.'



Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/abakoresha-whatsapp-batangiye-kuyitera-umugongo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)