Mu kwa 02 u Rwanda ruzakira inkingo za mbere za COVID-19 rwatumije #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kiganiro yagiranye na The New Times, Dr Sabin Nsanzimana yavuze ko ku ikubitiro u Rwanda rwatumije inkingo zikenewe guhabwa iby'iciro by'ingenzi zingana na miliyoni imwe.

Yagize ati 'Turazitegereje ariko vuba cyane zizaba zahageze, twizeye ko muri Gashyantare cyangwa mbere yaho gato tuzaba twatangiye gukingira ikiciro cya mbere.'

Guverinoma y'u Rwanda iherutse gutumiza imashini zikonjesha zizifashishwa mu kubika ubwoko bw'inkingo zose za COVID-19 ndetse yanatangaje ko yiteguye kuzakira.

Dr Nsanzimana avuga ko u Rwanda rutiteguye gusa kwakira ziriya nkingo zizaza ku ikubitiro ahubwo rwiteguye no guhita ruziha abazahita bakingirwa.

Yavuze ko ibikorwa byo gukingira Abanyarwanda bishobora kuzakorwa mu gihe cy'imyaka ibiri kuko bizakorwa mu byiciro binyuranye.

Avuga ko hifuzwa nibura gukingirwa 60% by'Abanyarwanda kugira ngo nibura bizere ko iki cyorezo bagihashya kandi ko iki gikowa kizatwara miliyoni 124 USD.

Dr Nsanzimana wagarutse ku bwoko bw'inkingo z'iki cyorezo zakorewe mu nganda zinyuranye ariko ko izatumijwe n'u Rwanda ziganjemo izatunganyirijwe ku mugabane w'u Burayi.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Mu-kwa-02-u-Rwanda-ruzakira-inkingo-za-mbere-za-COVID-19-rwatumije

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)