Kayonza: Umugabo yiyahuye nyuma yo kugirana amakimbirane n’umugore we - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byabereye mu Mudugudu wa Kigarama mu Kagari ka Nyamugari mu Murenge wa Mwili mu Karere ka Kayonza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwili, Nsoro Bright, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo yanyoye uyu muti basanzwe batera udukoko tuba turi mu murima nyuma yo gutongana n’umugore we bapfa umutungo yari ari gusesagura.

Ati “Hari umuti batera mu myaka kugira ngo wice udukoko bita Dudu niwo yanyoye umugore ahita atabaza abaturanyi bamugeza ku kigo Nderabuzima cya Nyakabungo akomeza kuremba bamujyana ku bitaro bya Gahini agezeyo ahita apfa, amakuru twahawe n’umugore we ngo bari basanzwe bafitanye amakimbirane ashingiye ku gusesagura umutungo.”

Nsoro yakomeje avuga ko uwo mugabo yari yafashe ibishyimbo byose bari bejeje abijyana kubigurisha amafaranga yose yakuyemo arayanywera, atashye ngo atongana n’umugore cyane birangira agize umujinya ahita yiyahura.

Yavuze ko uyu muryango utabarurwaga mu miryango ibana n’amakimbirane aho bakeka ko byatewe n’imyaka bejeje bakananirwa kuyumvikanaho.

Gitifu Nsoro yasabye abaturage kubera jisho bagenzi babo bagira abo babona babanye nabi bakamenyesha inzego z’ubuyobozi kugira ngo bakumire hakiri kare.

Ati “Abaturage turabasaba kubera ijisho bagenzi babo babanye nabi bakajya bahabera ubuyobozi bakabumenyesha kuko ntabwo abayobozi babera hose icya rimwe, nidushyira hamwe tugahana amakuru ibyaha nk’ibi tuzajya tubikumira bitaraba.”

Kayonza ni kamwe mu turere dukunze kuvugwamo impfu zishingiye ku makimbirane yo mu miryango, ubuyobozi buvuga ko ingo nyinshi zibana mu makimbirane zabaruwe ndetse zigenda zigirwa inama zazifasha kuva muri ayo makimbirane bakabana neza.




source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-umugabo-yiyahuye-nyuma-yo-kugirana-amakimbirane-n-umugore-we
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)