Kamonyi : Arakekwaho kwica se amukubise 'majagu' #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu Ntibirama ukekwaho kwica se mu gikorwa cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 21 Mutarama 2021 ubwo yatahaga akabanza gutongana na se bakundaga kugirana amakimbirane, undi agahita amukubita iriya suka.

Amakimbirane ya Ntibirama na se ngo yaturukaga ku kuba se yakundaga kumubuza kugurisha ubutaka bwabo.

Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira Thierry yavuze ko uriya ukekwaho kwica se yatawe muri yombi ubu akaba afungiye kuri station ya RIB ya Mugina.

Yavuze ko umubiri wa nyakwigendera wajyanywe ku kigo gishinzwe gusuzuma ibimenyetso bya gihanga (Rwanda Forensic Lab) kiri ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali kugira ngo hakorwe isuzuma rya nyuma.

Dr Murangira Thierry avuga ko urwego rw'Ubugenzacyaha RIB rwatangiye gukora isuzuma kugira ngo dosiye y'ukekwaho gukora icyaha ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Kamonyi-Arakekwaho-kwica-se-amukubise-majagu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)