Impungenge ni zose ku basesenguzi, basanga  amatora y' Umukuru w'Igihugu muri Uganda ateganyijwe kuri iyi tariki  ya 14 Mutarama 2021, ashobora gusiga amaraso n'imiborogo! #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Baca umugani mu Kinyarwanda ngo 'ibijya gushya birashyuha'. Abakurikiraniye hafi ibikorwa byo kwiyamamariza kuyobora Uganda kuva bitangiye mu Gushyingo umwaka ushize, batewe ubwoba n' ubwicanyi n'ubundi bugizi bwa nabi byibasiye ku mugaragaro abahanganye na Perezida Museveni, cyane cyane umukandida ukomeye, Robert Kyagulanyi bakunze kwita Bobi Wine.

Guhutaza abatavuga rumwe na NRM iri ku butegetsi, byabaye nk'ibica amarenga y'uko ibintu bizagenda mu matora nyirizina na nyuma yayo, kuko bigaragara ko abashyigikiye Museveni bazakoresha imbaraga z'umurengera ngo babangamire abarambiwe ubutegetsi bwe bumaze imyaka 35 bwica bugakiza muri Uganda. Mu gihe Museveni rero yatangaza ko ariwe watsinze nk'uko byitezwe, abatavuga rumwe nawe barangajwe imbere na Bobi Wine nabo biraboneka ko bazateza ubwega bavuga ko bibwe insinzi, kuko bamaze kwizera ko abaturage bazabahundagazaho amajwi.

Kuvuga ko bibwe kandi bishobora kuzemerwa na benshi, dore ko aya matora asa n'abereye mu muhezo, nyuma y'uko indorerezi nyinshi, zidafite aho zibogamiye, zimwe uburenganzira bwo kwinjira muri Uganda. Mu rwego rwo kubangamira ikintu cyose cyashyira ukuri hanze kandi, ubutegetsi bwahagaritse itumanaho rya 'internet' mu gihugu hose, ndetse telefoni zigendanwa na mudasobwa ni ikizira ahabera amatora.

Ku munsi ubanziriza amatora, mu mihanda y'umurwa mukuru Kampala no mu yindi mijyi ikomeye ya Uganda, hagaragaye abasirikari ibihumbi  n'ibimodoka by'intambara byinshi, ubutegetsi bukavuga ko ikigamijwe ari ukurinda umutekano mu matora. Nyamara abaturage bumvikanye mu itangazamakuru bamagana iryo terabwoba, banavuga ko ritazababuza gutora umukandida wabo Bobi Wine, ngo kuko ariwe  uzasubiza mu buryo ibyo Museveni n'agatsiko ke bazambije.  Aha rero niho abasesengura ibibera muri Uganda bafitiye impungenge, ko amaraso ashobora kumeka muri icyo gihugu, ndetse bizanarushaho kuba bibi ugerereranyije n'ibyabaye mu gihe cyo kwiyamamaza.

Perezida Museveni w'imyaka 76 ariyamamariza kuyobora Uganda muri manda ye ya 6. Kuri iyi nshuro ahanganye n'abakandida 10, barimo Bobi Wine w'imyaka 38 y'amavuko, bivuze ko Museveni yafashe ubutegetsi Bobi Wine afite imyaka 3 gusa.  Robert Kyagulanyi a.k.a Bobi Wine usanzwe ari n'umudepite, ashyigikiwe cyane n'urubyiruko ndetse na rubanda rugufi, bashinja ubutegetsi bwa Museveni kumungwa na ruswa, gukenesha abaturage no gutonesha abamukomera amashyi gusa.

 

The post Impungenge ni zose ku basesenguzi, basanga  amatora y' Umukuru w'Igihugu muri Uganda ateganyijwe kuri iyi tariki  ya 14 Mutarama 2021, ashobora gusiga amaraso n'imiborogo! appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/impungenge-ni-zose-ku-basesenguzi-basanga-amatora-y-umukuru-wigihugu-muri-uganda-ateganyijwe-kuri-iyi-tariki-ya-14-mutarama-2021-ashobora-gusiga-amaraso-nimibo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)