Atembagaza benshi! Ubuzima bw’umunyarwenya Atete umaze kuba ikimenyabose (Video) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umubonye ku maso, ntushobora kumenya ko atera urwenya mu buryo buhambaye, ariko iyo abumbuye umunwa mukaganira ibitwenge bitangira kwisuka kakahava.

Uwo nta wundi ni Muhoza Nathalie Atete umaze kwamamara ku mbuga nkoranyambaga atera urwenya rutandukanye, cyane cyane yifashishije urubuga rwa Instagram na Tik Tok.

Mu gutera urwenya rwe kuri izi mbuga akenshi yifashisha ibyavuzwe n’abandi bantu, we akabusubiramo mu buryo bwe, yabijyanisha n’uko aba yitwara benshi akabarwaza imbavu.

Ni umukobwa w’urubavu ruto, ushinguye biringaniye kandi w’inzobe ikeye n’inyinya; we ibye bitandukanye n’ibya benshi bifashisha amafoto y’ikimero mu kwigarurira ababakurikira, ahubwo yahisemo inzira yo gutera urwenya kandi yarahiriwe.

Atete akunzwe na benshi ku mbuga nkoranyambaga ndetse abarenga ibihumbi 20 baramukurikira kuri Instagram, bashaka kwihera ijisho amashusho akunda gusakaza atuma umunsi wa benshi urangira neza.

Ni umunyarwandakazi ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Avuga ko yatangiye gukora ibijyanye no gukora amashusho yo gusetsa mu 2017, ariko akamenyakana cyane mu 2020, umwaka wamwongereye ubwamamare biturutse ku rubuga rwa Tiktok.

Avuka mu muryango w’abana batanu akaba ari imfura. Yiga itangazamakuru ndetse ni nacyo kintu yakuze yifuza kuziga. Yagiye muri Amerika agiye kwiga.

Mu kiganiro yagiranye na 1K Studio, yavuze ko gusetsa abikora nko kwinezeza, ariko nawe akaba ashimishwa no kubona abantu bari kumwe nta wigunze. Ati “Ntabwo mbikora nk’akazi ni ibintu byo kwinezeza. Ikinshimisha ni uko ahantu ndi ni uko nta rungu riba rihari.”

Usibye kuba ari umunyarwenya, ni n’umukinnyi wa filime aho yakinnye mu yitwa ’Amarira ya Gatumba’ na ‘Niko zubakwa’ nk’umukinnyi w’imena; ndetse ni n’umwanditsi.

Mu mwaka ushize urwenya yakoze rugashimisha benshi cyane ni urw’inkuru Shaddyboo azaba abara ubwo azaba ari mu zabukuru.

Yasohoye urwo yavuzemo ibisabwa ku bashaka kuba aba Slay Queens, abaninura agaragaza uko baba bashaka ibyo batavunikiye, batagira akazi kandi bakunda akaryoshye.

Reba ikiganiro cyose yagiranye na 1K Studio

Reba urwenya mu bihe bitandukanye rwagiye ruterwa n’uyu mukobwa



source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/atembagaza-benshi-ubuzima-bw-umunyarwenya-atete-umaze-kuba-ikimenyabose-video
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)