Umunyamideli w'umunyakenyakazi wibera mu Bwongereza, Patricia wavuzwe mu rukundo n'umuhanzi Diamond yavuze ko atari byo kuko uretse kuvugana batari bahura amaso ku maso.
Mu minsi ishize nibwo haje inkuru y'uko uyu muhanzi ari mu rukundo n'uyu mukobwa, byakuruwe cyane n'ifoto uyu muhanzi yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram ariko nyuma aza kuyisiba.
Aganira n'umunyamakuru wo muri Tanzania, Millard Ayo, Patricia urimo kwiga amategeko yavuze ko atigeze akundana na Diamond ndetse ko bataranahura, gushyira ifoto ye kuri Instagram ngo ni we wari wabimusabye ngo abimufashe.
Ati'Ubusanzwe Diamond yabikoze ampa hit kuko nari nabisabye. Numvaga birenze kumfasha kuri njye ariko nta bindi birenze. Kuvugana si cyane ni muraho, umeze ute? Nta mubano mfitanye na Diamond nta n'ubwo turahura amaso ku maso.'
Nyuma yo gutanduka na Tanasha muri Werurwe uyu mwaka, Diamond yagiye avugwa mu nkundo zitandukanye ndetse hari n'ibyavuzwe ko ashobora gusubirana na Zari Hassan ariko ntibyaba.
Mu mezi ashize yitangarije ko afite umukunzi mushya ndetse ko bazakora ubukwe ku isabukuru ye tariki ya 2 Ukwakira 2020 umunsi yujuje imyaka 31, ariko abantu barategereje amaso ahera mu kirere.