U Rwanda rwa 2020: Amashiraniro, amakozere n'icyizere; iby'ingenzi mu bihe byaranze umwaka - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku nshuro ya mbere mu myaka 26 imipaka y'igihugu yose - yaba iyo ku butaka, mu kirere no mu mazi - yarafunzwe, abaturage twese dusabwa kuguma mu rugo hamwe wamamaga akajisho hanze y'uruzitiro ugasanga nta n'inyoni itamba mu mihanda. 

Hari byinshi uyu mwaka usize utwigishije nko gusukura intoki ubutitsa, kwambara agapfukamunwa byabaye umuco ku buryo ahari umunsi Coronavirus izaba yatsinsuwe burundu hari bamwe bazajya bibagirwa bagasohoka bakambaye [nka kumwe byagora benshi gusohoka batambaye isokoreki kubera uko zamenyerewe].

Gukendera kw'ihererekanya ry'inoti n'ibiceri kwafashe intera ya ngwino urebe muri uyu mwaka kuko na bamwe bacuruza inyanya ku dutaro ushobora kubagurira ibicuruzwa byabo nta kashi muhererekanyije.

CHOGM n'izindi nama zikomeye zari zitezwe uyu mwaka zarasubutswe, abanyeshuri bamara amezi hafi icyenda badakandagira mu ishuri, abahanzi bibagirwa gutaramira mu nzu zabugenewe, ku buryo bimuriye ibirindiro kuri televiziyo na YouTube. 

Muri macye uyu mwaka wa 2020 utandukanye cyane n'isura benshi muri twe twari tuwufiteho igihe cyose cyatekerezaga Vision 2020. 

Nubwo igihugu cyanyuze mu bihe bidasanzwe ariko ubuzima bwarakomeje, serivisi nyinshi zatanzwe hifashishijwe ikoranabuhanga mu kwirinda ko habaho kwanduzanya. 

IGIHE yateguye ingingo zagutse zigaruka ku bihe byaranze umwaka wa 2020 n'amakuru y'ingenzi yagarutsweho mu itangazamakuru no mu buzima bw'abaturarwanda muri rusange.

Impamvu z'ubwegure bw'abayobozi

Umwaka wa 2020 wabaye simusiga kuko wasize abayobozi batandukanye beguye ku nshingano zabo, abandi bayikurwaho kubera amakosa bakoze mu kazi.

Mu beguye muri uyu mwaka harimo Evode Uwizeyimana wari usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n'andi Mategeko wakubise umukobwa ucunga umutekano; Munyakazi Isaac wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye, wirukanywe kubera amakosa ya ruswa na Gashumba Diane wari Minisitiri w'Ubuzima, wirukanywe azira kubeshya ku bijyanye na Coronavirus.

Dr Gashumba Diane wari Minisitiri w'Ubuzima yasimbuwe na Dr Ngamije Daniel
Uwizeyimana Evode wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n'andi Mategeko, yagizwe Senateri

Umukuru w'Igihugu yagarutse ku mpamvu z'ubwegure bwabo ubwo yatangizaga Umwiherero wa 17 w'abayobozi bakuru b'igihugu ku Cyumweru tariki 16 Gashyantare 2020 mu Kigo cy'Imyitozo cya Gisirikare i Gabiro.

Yavuze ko muri iki gihe ashaka guhangana n'ibibazo nk'ibi, ko abayobozi badakwiye kwangiza ibintu bya rubanda. Yababwiye ko badakwiye gutegereza gukora amakosa ngo begure cyangwa se ngo birukanwe, ahubwo ko bakwiye kuba intwari bakagaragaza ko inshingano zibananiye, ko bashaka kujya gukora ibikorwa byabo bwite.

Aba bayobozi biyongeraho Gen Nyamvumba Patrick wahagaritswe ku mwanya wa Minisitiri w'Umutekano, asubizwa ku Cyicaro cya Minisiteri y'Ingabo ndetse na Ambasaderi Nduhungirehe Olivier wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, wavanywe ku mirimo ye ku bwo gushyira imbere imyumvire ye.

Tariki ya 25 Gicurasi, ba Guverineri barimo Gatabazi Jean Marie Vianney w'Intara y'Amajyaruguru na Gasana Emmanuel w'Amajyepfo na bo bahagaritswe bakorwaho iperereza.

Nyuma yo gukorwaho iperereza, Gatabazi yasubijwe mu mirimo ye; Uwizeyimana agirwa senateri mu gihe Nduhungirehe yagizwe Ambasaderi w'u Rwanda mu Buholandi.

Nduhungirehe Olivier wakuwe ku mwanya w'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, yagizwe Ambasaderi w'u Rwanda mu Buholandi

-  Coronavirus yagaragaye i Kigali, igikuba kiracika

Kuwa Gatandatu, tariki ya 14 Werurwe 2020 nibwo Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko mu gihugu hagaragaye umuntu ufite COVID-19. Yari Umuhinde ukorera rimwe mu mashami ya Loni mu gihugu wari uvuye mu Mujyi wa Mumbai.

Minisiteri y'Ubuzima yahise itangira gushakisha 'abo yaba yarahuye nabo kugira ngo niba hari uwanduye avurwe atanduje abandi.''

Iyi nkuru yaciye igikuba mu baturage kuko ibyo bumviraga kure byari byabasatiriye. Ubuzima bwarahindutse, ahahurira abantu benshi hashyirwa aho gukarabira, abifite bakagura imiti yabugenewe 'hand sanitizer', ndetse bamwe batangira kwambara udupfukamunwa nubwo bitari byemejwe ko ari ubwirinzi bukenewe muri icyo gihe. 

-  Gufunga amashuri no guterwa inda kw'abangavu

Leta yafashe umwanzuro wo gufunga amashuri, insengero n'ahandi hahurira abantu benshi, ubwo umuntu wa mbere yari amaze gutahurwaho icyorezo cya Coronavirus mu gihugu. 

Icyo gihe ibitaramo byarahagaritswe, insengero zirafungwa ndetse hanzurwa ko amashuri afunga guhera kuwa 16 Werurwe ndetse abakozi basabwa gutangira gukorera mu rugo aho bishoboka.

Muri iki gihe hatangiye kwifashishwa ikoranabuhanga mu kwigisha ndetse amwe mu masomo anyuzwa kuri radio na televiziyo.

Mu turere dutandukanye ubwo amashuri yafungurwaga nyuma y'amezi asaga umunani yari amaze afunze, habaruwe abanyeshuri benshi batewe inda imburagihe mu bihe bya Coronavirus igihe abantu basabwaga kuguma mu rugo n'amashuri agafungwa, bituma batabasha gusubira kwiga ubwo yakomorerwaga.

Hari ibyiciro byakomorewe gusubira ku ishuri kuwa 2 Ugushyingo hari n'ibyasubiyeyo ku wa 23 Ugushyingo 2020. Mu mashuri yisumbuye hasubiyeyo abiga mu wa gatatu, uwa kane, uwa gatanu n'uwa gatandatu. Naho mu abanza hasubirayo abo mu wa kane, uwa gatanu n'uwa gatandatu. Aya kaminuza na yo yafunguwe mu byiciro bitandukanye.

I Nyanza habaruwe abangavu 130 batewe inda ntibasubira ku ishuri mu gihe i Rwamagana abangavu 150 na bo batewe inda.

-  Guma mu Rugo yasize urwibutso

Mu guhashya Coronavirus, Leta y'u Rwanda yashyizeho gahunda ya Guma mu rugo, aho abantu bose babujijwe kuva mu ngo zabo. Uwasigaye akora ni uwatangaga serivisi z'ibanze zikenerwa.

Abenshi ntibazibagirwa ubwo buzima kuko bwabaye intandaro y'ibibazo bitandukanye. Hari abirukanwe ku kazi, abandi bashyirwa mu mubare w'abakozi bagomba kugabanywa ndetse n'imishahara ya bamwe ikatwamo kabiri.

Iki cyemezo cyanagoye abantu mu buryo bw'amikoro cyane cyane ko abatari barizigamye nubwo Leta yashyizeho gahunda zitandukanye zigamije kugoboka abari batangiye kubura ibiribwa.

Ababuze ibiribwa bafashijwe kubibona binyuze mu kigega cya Leta, mu gihe hari n'abandi Banyarwanda bahuje ubushobozi, bagoboka abari basumbirijwe babaha amafunguro n'ibikoresho bitandukanye.

Ahantu hahurira abantu benshi hashyizweho ibikorwa remezo bifasha abaturage gukaraba intoki n'amazi meza n'isabune
Abaturage bafashijwe kubona ibyo kurya mu gihe cya Guma mu rugo
Kigali mu gihe cya Guma mu rugo yabaga ituje

-  Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda kwirinda 'gukinisha' ingamba zo kurwanya Coronavirus

Perezida Kagame ubwo yari muri Kongere ya FPR Inkotanyi yo ku 26 Kamena 2020 yasabye Abanyarwanda kwirinda gukinisha ingamba zashyizweho mu kurwanya Coronavirus, ahubwo bakazubahiriza uko zakabaye batarobanura izo bashyira mu bikorwa ngo izindi bazireke.

Yavuze ko ibihe u Rwanda rurimo byatewe na Coronavirus, amahirwe ari uko atari umwihariko warwo gusa nubwo rwo rugerwaho n'ingaruka zitandukanye bitewe n'uko igihugu giteye.

Ati 'Ibyo dukora kugira ngo tucyirinde, byo bizakomeza cyangwa se bikwiye no gukomeza kurushaho. Ni ingamba nyinshi zigenda zifatwa zizwi ntabwo ari ibintu byo gukinisha [...] buri munsi ababikurikiranira hafi, abashakashatsi, abahanga muri siyansi, abahanga mu buzima, nabo ntabwo baramenya byose bijyanye n'iyi Coronavirus. Baracyashakisha kuyimenya neza noneho bikaganisha ko hazaboneka uburyo bayirinda ku buryo bw'urukingo cyangwa se bw'umuti.'

Perezida Kagame Paul yasabye Abanyarwanda kwirinda gukinisha ingamba zashyizweho mu kurwanya Coronavirus

-  Ibiza byahitanye abantu 140 mu mezi ane ya mbere ya 2020

Raporo ya Minisiteri ishinzwe ibikorwa by'ubutabazi (Minema), igaragaza ko hagati ya Mutarama na Mata 2020, ibiza byishe abantu bagera ku 140 abandi 225 bagakomereka.

Ibyo biza birimo imyuzure, inkuba, inkangu n'ibindi bikomeje gutwara ubuzima bw'abaturage, bikangiza ibikorwa remezo n'ibindi bikorwa by'abaturage nk'imyaka bahinze.

Hegitari 3117 z'imyaka zangijwe n'ibiza hagati ya Mutarama na Mata uyu mwaka, imihanda 124 n'ibiraro 64 birasenyuka bihungabanya ibikorwa by'iterambere abaturage bakora buri munsi. Inzu zirenga 3082 zarangiritse, imiryango ibarirwa mu bihumbi ijya gucumbikisha.

Minema itangaza ko amatungo yo mu rugo 3227 arimo inka 60 yishwe n'ibiza. Amashuri 36 yarasenyutse, ikigo nderabuzima, insengero 12, inzu z'ubuyobozi 10, ibikorwa remezo by'amazi 13 n'isoko rimwe, byarangiritse hirya no hino mu gihugu.

Leta yafashije imiryango yagizweho ingaruka gutura neza, inarokora ubuzima bw'abari mu miturire yabashyira mu kaga.

Umuryango w'abantu umunani warazimye kubera ibiza byaturutse ku mvura yaguye mu ntangiriro z'umwaka

-  Ubwiyongere bwa gatanya

Inkuru yagarutsweho cyane ni ijyanye n'ubwiyongere bw'ingo zitandukana. Mu 2019, imiryango 8941 mu Rwanda yemerewe n'inkiko gutandukana nk'uko byatangajwe muri raporo y'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR). Ni imibare yazamutse cyane kuko mu 2018 hari hatanzwe gatanya 1311, ni ukuvuga ko zikubye inshuro 6.8.

Muri raporo ya NISR yiswe 'Rwanda Vital Statistics Report 2019' hagaragajwe ko muri gatanya zatanzwe n'inkiko zo mu Rwanda mu 2019, mu Mujyi wa Kigali hatanzwe 2400, mu Majyepfo 1989, mu Burengerazuba 1820, mu Burasirazuba 1482 naho mu Majyaruguru zabaye 1250.

-  Rusesabagina yigejeje i Kigali

Mu mpera za Kanama nibwo Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi Paul Rusesabagina, ukurikiranyweho ibyaha 13 birimo n'iby'iterabwoba.

Rusesabagina yafashwe nyuma yo gushyirirwaho impapuro mpuzamahanga zisaba ko afatwa agashyikirizwa ubutabera ngo abazwe ku byaha bikomeye aregwa birimo iterabwoba, gutwika, ubushimusi n'ubwicanyi byakorewe abaturage b'inzirakarengane, b'Abanyarwanda.

Dosiye ya Rusesabagina yahujwe n'iya Nsabimana Callixte 'Sankara' n'abandi bakurikiranyweho gukorana n'imitwe y'iterabwoba igamije guhungabanya u Rwanda.

Ibyaha Rusesabagina akurikiranyweho byakorewe mu duce turimo Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru ahabaye ibitero muri Kamena 2018 no muri Nyungwe mu Karere ka Nyamagabe mu Ukuboza 2018.

Rusesabagina ukurikiranyweho ibyaha 13 birimo n'iby'iterabwoba yagejejwe imbere y'ubutabera

-  Kabuga wari umaze imyaka ahigwa yarafashwe

Tariki ya 16 Gicurasi 2020 nibwo Kabuga Félicien ufatwa nk'umuterankunga wa Jenoside, yafatiwe mu Bufaransa nyuma y'imyaka 26 ashakishwa ngo aryozwe ibyaha ashinjwa bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ifatwa rya Kabuga ryabaye nyuma y'igihe ashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi, ryagendeye ku makuru y'ibihugu n'inzego zitandukanye. 

Kabuga yabagaho ku myirondoro itari iye, mu nyubako iri ahitwa Asnières-sur-Seine, mu buryo bwateguwe neza afatanyije n'abana be.

Kabuga aregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

-  Dr Habumuremyi Damien, Nyamvumba Robert na Munyakazi Isaac mu iroza

Kimwe mu byaranze umwaka mu butabera ni uko abayobozi bakomeye bagejejwe imbere y'ubutabera bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye.

Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge ku wa 27 Ugushyingo rwategetse ko Dr Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w'Intebe afungwa imyaka itatu ahamijwe icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye, anacibwa ihazabu ya miliyoni 892 n'ibihumbi 200 Frw.

Dr Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w'Intebe yasoje umwaka ari mu gihome

Iyi nkuru yatangajwe nyuma y'uko ku wa 29 Nzeri 2020, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye igifungo cy'imyaka itandatu n'ihazabu ya miliyari 21,6 Frw, Nyamvumba Robert, wahoze ari umukozi wa Minisiteri y'Ibikorwa Remezo, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gusaba indonke kugira ngo hakorwe ikinyuranyije n'amategeko.

Nyamvumba Robert ari mu Banyarwanda baciwe ihazabu ihanitse kuko yahanishijwe imyaka itandatu y'igifungo n'ihazabu miliyari 21,6 Frw

Dr Isaac Munyakazi na we wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, yakatiwe gufungwa imyaka 10 n'ihazabu ya miliyoni 10 Frw, nyuma yo guhamwa n'ibyaha bya ruswa no gukoresha ububasha yari afite mu nyungu ze bwite.

Dr Isaac Munyakazi na we yakatiwe igifungo cy'imyaka 10

-  Abarwanya Leta aharindimuka

Inzira y'umusaraba bayitangijwe ku wa 17 Ugushyingo 2019 ubwo ingabo za Congo zagabaga ibitero simusiga ku birindiro by'umutwe wa CNRD Ubwiyunge mu gace ka Kalehe, ziwukubita inshuro, abarwanyi bakwira imishwaro.

Icyo gitero ngo cyari gifite imbaraga zidasanzwe, ku buryo batamenye niba koko ari FARDC yabacanyeho umuriro.

Umwaka wa 2020 kandi usize hapfundikiwe urubanza rw'abantu 32 baregwa ibyaha by'iterabwoba, barimo abasirikare batanu ba RDF, nubwo umwe yaburanishijwe adahari kuko atarafatwa.

Ni urubanza rwari rumaze umwaka umwe n'amezi abiri, kuko ku wa 2 Ukwakira 2019 aribwo itsinda ry'abantu 25 barangajwe imbere na Rtd Major Habib Mudathiru bagejejwe imbere y'Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Uru rubanza rwaje kwimurirwa mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare, rwapfundikiwe ku wa 8 Ukuboza 2020 abaregwa bamaze gusabirwa gufungwa burundu, Umucamanza Lt Col Bernard Rugamba Hategekimana yemeza ko ruzasomwa ku wa 15 Mutarama 2021.

Rwahishuwemo byinshi, birimo ubuhamya bw'uburyo ibihugu bya Uganda n'u Burundi byakomeje guca hasi no hejuru mu gufasha abarwanya ubutegetsi bw'u Rwanda, no kubaha inkunga bakeneye ngo babashe kwihuriza hamwe mu buryo bwa gisirikare, nubwo aho umutindi yanitse ritava niyo byaba ari mu mpeshyi.

Ibi bikorwa bijyanye n'imigambi ya Uganda yo guhungabanya umutekano w'u Rwanda, mu gihe rwo rubanira neza umuturanyi warwo.

Muri Gashyantare, Perezida Paul Kagame na Yoweri Museveni wa Uganda, bahuriye mu nama yiga ku bibazo biri hagati y'ibihugu byombi yatumijwe na Perezida wa Angola, João Lourenço ikitabirwa na Félix Tshisekedi wa RDC nk'abahuza.

Imyanzuro itanu yafatiwemo igaruka ku kurekura abaturage ba buri gihugu bafunzwe ndetse no kubungabunga umutekano wabo mu gihe bari mu gihugu cy'igituranyi.

Mu ntangiriro z'uku kwezi Uganda yarekuye Abanyarwanda icyenda mu magana y'abafungiye ku butaka bwayo, barimo abari bamaze imyaka igera kuri ibiri bafunzwe nta byaha bigaragara bashinjwa ahubwo bakorerwa iyicarubozo amanywa n'ijoro.

U Rwanda ruvuga ko hari Abanyarwanda barenga 100 bagifunzwe ari nabo isaba ko barekurwa, ndetse iki gihugu kikanahagarika imikoranire n'imitwe igamije kuruhungabanyiriza umutekano irimo RNC ya Kayumba Nyamwasa.

-  Isubikwa rya CHOGM

Umwaka 2020 wari ukomeye mu bikorwa bijyanye n'inama mpuzamahanga. Ni wo wagombaga kuberamo imwe mu nama ikomeye mu mateka y'igihugu, CHOGM (Commonwealth Heads of Government Meeting), ihuza ibihugu birenga 50 bibarizwa mu Muryango w'Ibikoresha Ururimi rw'Icyongereza, Commonwealth.

Iyi nama yarasubitswe kubera Coronavirus, yimurirwa mu mpeshyi y'umwaka utaha mu Cyumweru cya tariki ya 21 Kamena 2021.

U Rwanda rwihaye intego yo kubyaza umusaruro ufatika inama n'ibikorwa mpuzahanga bibera mu gihugu. Biri muri gahunda yo kubyaza inyungu andi mahirwe igihugu gifite nk'igihugu kidakora ku nyanja aho intumbero ari ukwinjiza amadolari asaga miliyoni 150 buri mwaka aturutse mu kwakira ibiganiro, inama mpuzamahanga ku ishoramari n'ibikorwa bitandukanye.

-  RwandAir mu masezerano mashya na Qatar

Ikigo gikomeye mu bwikorezi bw'indege cya Qatar Airways cyatangaje ko kiri mu biganiro na RwandaAir, hagamijwe kugura 49% by'imigabane muri iki kigo.

Umuyobozi Mukuru wa Qatar Airways, Akbar Al Baker, yavuze ko baganiriye ku migabane ingana na 49% muri RwandAir, Ikibuga cy'Indege cya Bugesera kiri kubakwa n'Ikigega cy'Ingoboka ngo kigire ubushobozi bwo kwakira abantu miliyoni 10.

RwandAir yari yahagaritse ingendo zitandukanye yazisubukuye nyuma y'uko izindi sosiyete zitangiye gukomorera izo mu bihugu bitandukanye. Ubu yerekeza mu byerekezo bitandukanye ku Mugabane wa Afurika n'i Burayi.

-  Abakunzi b'imyidagaduro bacitsemo igikuba

Uyu mwaka watangiye neza nk'iyindi yose ariko ugeze muri Gashyantare ururira benshi ubwo ku wa 17 i Saa Yine za mu gitondo, Polisi y'u Rwanda yemezaga ko umuhanzi Kizito Mihigo wari ufungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera, muri icyo gitondo yasanzwe yiyahuye agapfa.

Inkuru isa nk'iyi yongeye kubabaza benshi ubwo ku gicamunsi cyo ku wa 5 Mata 2020, hatangazwaga indi nkuru ivuga ko Karuranga Virgile wamenyekanye nka DJ Miller yitabye Imana, yazize uburwayi nyuma y'iminsi mike yari amaze mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal nyuma yo kugaragaza ibimenyetso by'indwara ya 'Stroke'.

Karuranga Virgile wamamaye nka DJ Miller mu kuvanga imiziki yitabye Imana muri uyu mwaka

-  Amagare n'Amafarashi! Indirimbo ziswe ibishegu

Uyu mwaka uretse ibyamamare byitabye Imana, hadutse inkubiri y'abahanzi basohoye indirimbo benshi bakazishyira mu zo abakunzi b'umuziki bavugaga ko ari 'ibishegu'.

Muri izi ndirimbo zavugishije benshi harimo nka 'Ntiza' ya Mr Kagame na Bruce, 'Saa Moya' ya Bruce Melodie, 'Ubushyuhe' ya Dj Pius na Bruce Melodie, 'Micro, na 'Ifarashi' za Davis D, 'Igare' ya Mico The Best n'izindi nyinshi zitavuzweho.

Mu gihe benshi bavugaga ko aba bahanzi baririmba 'ibishegu' bo bumvikanye kenshi bavuga ko ari ababa bashaka kwisobanurira indirimbo kurusha ba nyirayo.

Tariki 29 Nzeri 2020, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Bamporiki Edouard, yanenze abahanzi yavugaga ko bayobotse umujyo wo kuririmba ibihangano biganisha ku busambanyi, avuga ko ari ishyano u Rwanda rwagushije.

Yanunzemo avuga ko yasezera ku mirimo ye aho kugira ngo Minisiteri abarizwamo inafite mu nshingano umuco, itere inkunga umuhanzi uririmba ibishegu.

-  Rayon Sports yihariye umwaka wa ruhago

Umwaka wa 2020 muri siporo y'u Rwanda waranzwe n'isubikwa ry'imikino itandukanye kuva muri Werurwe kugeza magingo aya kubera icyorezo cya COVID-19, ariko icyavuzwe cyane ni amakimbirane yo muri Rayon Spots.

Kuva muri Werurwe uyu mwaka, muri Rayon Sports- ikipe ikunzwe n'Abanyarwanda benshi- havuzwamo umwuka utari mwiza, aho hari abari badashyigikiye ubuyobozi bwari buyobowe na Munyakazi, ku isonga ry'abashakaga impinduka hakaba abigeze kuyiyobora barangajwe imbere na Muvunyi Paul yasimbuye.

Iyi kipe yavuzwemo ikibazo cy'amikoro make n'imikoranire itari myiza n'abaterankunga barimo SKOL, aho abakinnyi bahagarikiwe umushahara kugeza muri Kanama.

Munyakazi Sadate yazunguje Rayon Sports

Muri ibi bibazo byayivuzwemo cyane ibishingiye ku buyobozi, niho havuye ibaruwa Munyakazi Sadate yandikiye RGB ayimenyesha ko hari abantu atazi bivanga mu buyobozi bw'ikipe, bashaka kumuhirika.

Yandikiye kandi Perezida Kagame ibaruwa y'amapaji ane, amumenyesha ibibazo byose bivugwa muri iyi kipe birimo kunyereza umutungo kw'abahoze bayiyobora, ruswa, kugura abasifuzi no kuba hari abavuga ko bazarimbura Rayon Sports.

Guhera mu mpera za Gicurasi, Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB) rwatangiye kugaragara mu bibazo bya Rayon Sports, birangira rufashe umwanzuro wo gukuraho ubuyobozi bw'ikipe muri Nzeri ndetse n'abigeze kuyiyobora babuzwa kugaruka mu buyobozi bwayo.

Murenzi Abdallah wayiyoboye hagati ya 2013 na 2014, yagizwe Perezida w'inzibacyuho wa Rayon Sports mu gihe cy'iminsi 30 kugeza ubwo hatorwaga komite nshya y'amasura mashya, ku wa 24 Ukwakira, ikuriwe na Uwayezu Jean Fidèle.

Munyakazi Sadate yakuwe ku buyobozi bwa Rayon Sports nyuma y'amezi 14 atowe, RGB ishyiraho komite y'inzibacyuho ikuriwe na Murenzi Abdallah muri Nzeri
Uwayezu Jean Fidèle ni we uzayobora Rayon Sports mu myaka ine iri imbere

-  U Rwanda rwagize Cardinal wa mbere

Tariki ya 25 Ukwakira, u Rwanda rwakiriye inkuru nziza ko Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yazamuye mu ntera Arkiyepiskopi wa Kigali, Musenyeri Antoine Kambanda, amugira cardinal.

Ni we wa mbere wageze kuri iyo ntera mu mateka ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda.

Antoine Cardinal Kambanda aheruka guhabwa inshingano nshya na Papa Francis, ashyirwa mu cyo umuntu yagereranya na Minisiteri ishinzwe Iyogezabutumwa ku Isi.

Inshingano Dicastère Cardinal Kambanda yashyizwemo ni ukwamamaza ukwemera ku Isi hose, ndetse ni yo iba ifite inshingano zo guha umurongo kiliziya mu bikorwa bijyanye n'iyogezabutumwa birimo nko gushyiraho inzego z'abapadiri, guharanira ko havuka inzego nshya zishinzwe iyogezabutumwa ndetse n'inyandiko zaba zikenewe muri Kiliziya zijyanye nabyo.

Musenyeri Kambanda yagizwe Cardinal, aba uwa mbere mu mateka ya Kiliziya mu Rwanda

-  Umwiryane muri ADEPR wavanyeho abayobozi

ADEPR yatangiye umwaka iri mu nduru ndetse icyari kibyimbye cyaje kumeneka, ubuyobozi bwariho buvaho, Urwego rw'Igihugu rw'Imiyiborere, RGB, rushyiraho abayobozi bashya.

Kuva ku wa 8 Ukwakira 2020, ADEPR iyobowe na Pasiteri Ndayizeye Isaïe; yungirijwe na Pasiteri Rutagarama Eugène; Umuyobozi Nshingwabikorwa, Pasiteri Budigiri Herman; Umuyobozi ushinzwe Umutungo, Imari n'Imishinga, Umuhoza Aurélie n'Umuyobozi ushinzwe Abakozi n'Ubutegetsi, Gatesi Vestine.

Ni komite yiganjemo abakiri bato kandi yitezweho kugarura umwuka mwiza mu bakirisitu cyane ko bamaze igihe babona itorero riri mu bibazo bidashira ahanini bishingiye ku mategeko ajenjetse.

Uhereye iburyo: Pasiteri Ndayizeye Isaïe wagizwe Umuyobozi wa Komite y'Inzibacyuho; Pasiteri Rutagarama Eugène umwungirije; Umuyobozi Nshingwabikorwa, Pasiteri Budigiri Herman;Umuyobozi ushinzwe Umutungo, Imari n'Imishinga, Umuhoza Aurélie n'Ushinzwe Abakozi n'Ubutegetsi, Gatesi Vestine. Aba ni bo bari guha ADEPR icyerekezo gishya

-  Ubukungu bw'u Rwanda buratanga icyizere cyo kuzahuka

Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ibarurishamibare, NISR, cyatangaje ko mu gihembwe cya gatatu cya 2020, umusaruro mbumbe w'u Rwanda (GDP) wageze kuri miliyari 2482Frw uvuye kuri miliyari 2359 Frw wariho mu gihe nk'icyo mu mwaka wa 2019.

Igihembwe cya Gatatu gisa n'igitanga icyizere ko ubukungu buri kuzahuka ugereranyije n'uko icya Kabiri cyari gihagaze kuko bwari bwagabanutseho 12,4% ugereranyije n'uko bwari bwifashe mu 2019 mu gihe nk'icyo.

Igabanuka ry'Umusaruro Mbumbe w'Igihugu ahanini rishingiye ku bihe u Rwanda n'Isi biri gucamo bijyanye n'ibihe by'icyorezo cya COVID-19.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwa-2020-amashiraniro-amakozere-n-icyizere-iby-ingenzi-mu-bihe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)