Oda Paccy ushinjwa ubwambuzi bwa miliyoni 27Frw yajuririye urukiko #rwanda #RwOT

webrwanda
4 minute read
0

Umunyemari Denis Loi wo mu gihugu cya Canada yatsinze Oda Paccy uhagarariye Ladies Empire mu rubanza yamuregagamo kumutwarira ibikoresho bya Studio, Urukiko rutegeka Oda Paccy kumwishyura 27,935,000 Frw.

Kuri uyu wa Kane tariki 17 Ukuboza 2020, nibwo Urukiko rw'Ubucuruzi rwa Nyarugenge rwaburanishije ubujurire bwa Oda Paccy wari wuganiwe n'umunyamategeko we.

Iburanisha ryo kuri uyu wa Kane ryatangiye Perezida w'Urukiko agaruka mu ncamake y'urubanza, yahaye ijambo umwunganizi mu mategeko w'abatanze ubujurire maze avuga ku ngingo zikwiye gusuzumwa neza abakiriya be yunganira bifuza ko urukiko rwabarenganuraho.

Ingingo ya mbere yagarutseho ni iy'uko urukiko rwategetse Uzamberumwana (Oda Paccy) na Umutoni Nadia gusubiza Denis ibikoresho, agahabwa n'amafaranga y'u Rwanda Miliyoni makumyabiri na zirindwi n'ibihumbi magana acyenda na mirongo itatu na bitanu ndetse agasubizwa n'ibihumbi birindwi by'amadorari.

Mu kugaragaza ko kwishyuzwa aya mafaranga ari akarengane uyu mwunganizi yasabye urukiko kwitegereza neza ubutumwa buri muri dosiye bwo kuwa 29 na 20 Ugushyingo 2019, na tariki 1 Ukuboza 2019 Uzamberumwana (Oda Paccy) yohererezanyaga na Denis.

Ubu butumwa ngo bwerekana ko Denis ari inkunga yabahaga atari inguzanyo cyangwa ubufatanye bwari bugamijwe mu kubaka Ladies Empire.

Naho gusubiza ibirebana n'amafaranga ibihumbi birindwa by'amadorari abakiriya be bemera ko bari bagurijwe na Denis, yavuze ko igihe cyo kuyishyura cyari kitaragera kuko bari bemeranyijwe kuyamwishyura mu myaka ibiri agasanga ari akarengane kuba urukiko rwarategetse kuyasubiza igihe kitaragera. Oda Paccy aherutse gutekekwa kwishyura miliyoni 27Frw

Ku ngingo irebana n'amafaranga miliyoni makumyabiri n'ebyiri n'ibihumbi magana acyenda na mirongo itatu na bitanu y'amanyarwanda urukiko rwageneye Denis y'ikurikirana rubanza ndetse na n'indishyi z'akababaro za miliyoni 5, yavuze ko atari akwiye kuko abakiriya be bari bagenewe inkunga nk'uko yabisobanuye.

Aha niho yahise ahera asaba urukiko ko aya mafaranga yakurwaho. Yashimangiye ko abakiriya be bemera ibihumbi birindwi by'amadorari bahawe nk'inguzanyo na Denis. Andi yose ngo yari nk'impano. Ikindi abakiriya be batumvaho rumwe n'urukiko ni 'camera' Denis yabahaye bagombaga kwishyura yaje gupfa ariko bo kugeza ubu bakaba bavuga ko nayo yari impano.

Uyu mushinga wa Ladies Empire watangiranye n'abantu batatu, Umutoni Nadia, Oda Paccy (Uzamberumwana Pacifique) na Helena gusa uyu we yaje kuwuvamo umugabane we awugurisha Denis umunyemari utuye muri Canada bavuga ko ariwe wabahaye impano.

Muri uru rubanza Helena wagurishije imigabane ye yabajije Perezida w'urukiko impamvu agaruka mu manza kandi nyamara we yaragurishije umugabane we n'umunyemari Denis, bavuga ko yabateye inkunga mu gushyira mu bikorwa umushinga wabo. Cyakora hari indi ngingo umuntu yavuga ko ari yo iri gutuma agaruka mu rubanza ijyanye n'uko uyu Helene yasinye ku masezerano y'ibihumbi birindwi by'amadorari.

Abunganizi ba Denis na Helene babwiye Perezida w'urukiko ko uyu mugore akwiye kwishyura indishyi z'akababaro kuko nta mpamvu n'imwe yagatumye aza muri uru rubanza. Bavuze ko amaze guta umwanya mwinshi no gukoresha tike y'indege ya miliyoni eshatu kuko adasanzwe atuye mu Rwanda.

Ku rundi ruhande Perezida w'urukiko yabajije abunganira Denis Loi bari babiri muri uru rubanza, impamvu ibyo yatakaje muri uyu mushinga byaryozwa abajurira kandi bose bari bawuhuriyeho.

Kuri iki kibazo umwunganizi umwe yagize ati 'Ibyo bavuganye byose bavuganaga ku mafaranga akenewe kandi nta na hamwe Denis yigeze ababwira ko ari impano ari kubaha'. Yakomeje avuguruza ibyo bavuganye byose bifite inyandiko kandi bo ubwabo bishyiriyeho umukono.

Ku gisububizo yahaye perezida w'urukiko yongeyeho ikindi kintu gikomeye ati'Bamaze gukorana ibiganiro cya nyuma tariki 30 y'uburyo bazakorana muri sosiyete, barebye uko imigabane ya buri muntu ingana basanga Denis Loi afite 60% by'imigabane ya sosiyete ba bagore babiri bato babibonye gutyo barabyanga'.

Yakomeje avuga ko bari bafite ibikoresho byose Denis Loi yazanye ndetse n'amafaranga bahita bamwima uburenganzira bwose muri sosiyete. Akomeza avuga ko iyi ariyo mpamvu bagakwiye kwishyuza ibi byose kubera ko bamwimye ubwo burenganzira kandi nawe yari yarinjiye muri iyi kompanyi mu buryo bwemewe.

Perezida w'urukiko nanone yabajije undi mwunganizi wa Denis ikigaragaza ko koko uyu mushoramari agomba gusubizwa miliyoni makumyabiri na zirindwi n'ibihumbi magana acyenda na mirongo itatu na bitanu. Muvgusubiza iki kibazo yavuze ko uhagarariye abajuriye ndetse nabo bameze nk'aho bise aya mafaranga indishyi urukiko rwageneye Denis Loi nyamara atari ko bimeze maze asobanura impamvu.

Yavuze ko ari amafaranga Denis Loi yashoye yabazwe akagera kuri miriyoni makumyabiri n'ebyiri, yavuze ko ibikoresho yatanze byonyine byari bifite agaciro ka milioni cumi n'enye n'imisago bagaragaje mu rubanza rwa mbere.

Yakomeje asobanura amatariki atandukanye yagiye atangiraho andi mafaranga agaragaza ko indishyi zashyizwe muri ya mafaranga twagarutseho haruguru ari miliyoni eshanu gusa. Yongeyeho ko ikibazo kiri muri uru rubanza ari ukumenya neza niba ibi byose Denis loi yatanze ari impano, avuga ko atari yo kuko na nyiri ubwite yateze indege akava muri Canada aje gukurikirana imitungo yashoye.

Yavuze kandi ko ariyo mpamvu urubana rwa mbere rwabaye urukiko rwategetse ko amafaranga ya Denis Loi agaruka ndetse n'ibikoresho bye. Perezida w'urukiko yavuze ko uru rubanza ruzasomwa tariki 30 Ukuboza 2020 saa 2:00 z'amanywa



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Oda-Paccy-ushinjwa-ubwambuzi-bwa-miliyoni-27Frw-yajuririye-urukiko

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 6, June 2025