Iki kibazo cyabayeho mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Ukuboza 2020, ubwo abashakisha amakuru kuri uru rukuta rwa Polisi [@Rwandapolice], bageragezaga kurufungura bakabwirwa ko rutabaho.
Mwaramutse,
Konti ya Polisi ku rubuga rwa Twitter (@Rwandapolice) kuri ubu ntirimo gukora, abafite ibibazo cyangwa bashaka kuduha amakuru babinyuza kuri iyi konti @RNPSpokesperson. Murakoze.
â" CP JB KABERA (@RNPSpokesperson) December 18, 2020
Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu, CP John Bosco Kabera yatangaje ku rukuta rwe rwa Twitter ko abakeneye amakuru bazajya babariza ku rukuta rwe ndetse n'ibindi birebana na Polisi y'u Rwanda byose niho biraba bitangarizwa.
Ati 'Konti ya Polisi ku rubuga rwa Twitter (@Rwandapolice) kuri ubu ntirimo gukora, abafite ibibazo cyangwa bashaka kuduha amakuru babinyuza kuri iyi konti @RNPSpokesperson. Murakoze.'
Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Konti-ya-Polisi-y-u-Rwanda-kuri-Twitter-yagize-ikibazo