
Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ho n'ahandi hari aho bakatira umuntu igifungo kirenze imyaka azabaho ku isi. Aha dutanze urugero nko mu gihugu cya Esipanye mu mwaka wa 2009, urukiko rw'i Madrid rwigeze gukatira igifungo cy'imyaka ibihumbi mirongo ine na bitatu (43,000) umuntu wari wateye igisasu kigahitana abarenga 191.
Ushobora kuba ujya wumva cyangwa ugasoma mu binyamakuru ngo umuntu yakatiwe igifungo cy'imyaka 141, imyaka 400 cyangwa se n'ibindi gusubiza hejuru. Ese bigenda bite kugira ngo umuntu akatirwe n'inkiko igifungo kirenze imyaka irenze iyo umuntu azabaho ku isi? Ni abahe bantu byagiye bibaho? Ese mu Rwanda amategeko abiteganyaho iki?
Ibi ni byo Kigali Today yifuje kugusobanurira neza muri iyi nkuru kugira ngo ikumare amatsiko kuri iki kibazo wajyaga wibaza.
Kugeza ubu mu Rwanda ibihano bihabwa abantu bakoze icyaha ni ihazabu, igifungo cyangwa imirimo y'inyungu rusange, igifungo gitanngwa mu Rwanda nabwo kirimo ibyiciro bibiri ,igihano cy'igifungo cya burundu cyangwa igihano cy'igifungo kizwi amategeko ateganya ko kitagomba kujya hejuru y'imyaka 25 (reba ingingo ya 27 mu itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange rya 2018)
*Ese mu Rwanda birashoboka ko umuntu yahabwa igifungo cy'igifungo kizwi kiri hejuru y'imyaka azamara ku isi ?
Ubundi uko igifungo kibarwa babara uburemere bw'icyaha cyakozwe , ingaruka cyagize , impamvu nyoroshya cyaha n'impamvu nkomeza cyaha.
Nyuma iyo bateranya imyaka y'igifungo umucamanza anagendera kandi no ku mpurirane y'ibyaha (Concurrence of offences) ariyo ituma imyaka y'igifungo ku cyaha cyakozwe izamuka ikaba byinshi bitewe n'uburemere n'umubare w'ibyaha byakozwe mu mpurirane y'ibyaha.
Mu ngingo ya 61 y'itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange havuga ko aba impurirane y'ibyaha iyo umuntu umwe (1) yakoze ibyaha byinshi kandi nta na kimwe muri byo cyaciriwe urubanza rwabaye ndakuka.
Impurirane y'ibyaha ishobora kuba mbonezamugambi cyangwa mbonezabyaha.
Urugero twatanga ku mpurirane y'ibyaha , umuntu ashobora gutera urugo rw'undi yitwaje intwaro, yegerayo mbere yo ku mwica akamusambanya agakomeretsa n'abari muri urwo rugo.
Aha harimo impurirane y'ibyaha 5 aribyo: ubujura bwitwaje intwaro, gutunga intwaro mu buryo butemewe n'amategeko, gufata ku ngufu , gukomeretsa ndetse n'icyaha cyo kwica.
Impurirane mbonezamugambi ibaho iyo: mbonezabyaha. mbonezamugambi cyangwa Impurirane y'ibyaha ishobora kuba
1 º igikorwa kimwe ubwacyo gikubiyemo ibyaha byinshi.
2 º ibikorwa bitandukanye bigize ubwabyo ibyaha bitandukanye, bihujwe n'uko bigamije umugambi w'icyaha kimwe.
Impurirane mbonezabyaha ibaho iyo ibikorwa bitandukanye ubwabyo byakozwe bikurikirana kandi bikabyara ibyaha bidafitanye isano.
Urugero twatanga ku mpurirane y'ibyaha kugirango urusheho ku byumva neza ni nk'aho ,umuntu ashobora gutera urugo rw'undi yitwaje intwaro, yagerayo mbere yo kwiba no ku mwica akamusambanya agakomeretsa n'abari muri urwo rugo.
Aha harimo impurirane y'ibyaha 5 aribyo: ubujura bwitwaje intwaro, gutunga intwaro mu buryo butemewe n'amategeko, gufata ku ngufu , gukomeretsa ndetse n'icyaha cyo kwica.
Mu gihe cy'impurirane mbonezamugambi ivugwa mu gace ka mbere k'igika cya gatatu cy'ingingo ya 61 y'iri tegeko umucamanza atanga ibihano byateganirijwe icyaha kirushije ibindi gukomera .
Mu gihe cy'impurirane mbonezamugambi ivugwa mu gace ka kabiri k'igika cya gatatu cy'ingingo ya 61 y'iritegeko mu Rwanda umucamanza atanga igihano ntarengwa cyo hejuru giteganirijwe icyaha kirusha ibindi gukomera .
Mu gihe cy'impurirane mbonezabyaha umucamanza atanga igihano kuri buri cyaha maze akabiteranya ariko akubahiriza ibi bikurikira:
1 º Igihano cy'igifungo cya burundu kiburizamo ibindi bihano byose by'igifungo.
2 º Igiteranyo cy'ibihano cy'igifungo kimara igihe kizwi ntigishobora kurenga inshuro ( 2) z'urwego ntarengwa rw'igihano kirushije ibindi kuremera.
3 º igiteranyo cy'imirimo rusange ntikigomba kurenga imyaka ibiri (2)
4 º Igiteranyo cy'ibihano byo kubuza cyangwa cyangwa gutegeka kuba ahantu cyangwa icy'ibihano byo kubuza uburenganzira mboneragihugu ntigishobora kurenga imyaka 25 .
Icyo bivuze hano iwacu mu Rwanda ntabwo dushobora kubona umuntu wakatiwe igihano cy'igifungo kizwi imyaka irenze iyo azabaho ubuzima bwe nkuko ahandi bigenda aho tubona hari n'abakatirwa imyaka myinshi cyane nk'urugero twatanze ku mugabo wo muri Espagne wigeze gukatirwa imyaka 43000 hagendewe ku kubara ibyaha byabaye mu gihe cy'impurirane.
Aha umucamanza mu gihe cy'impurirane mbonezabyaha umucamanza atanga igihano kuri buri cyaha maze akabiteranya ariko akubahiriza ariko akubahiriza ko Igihano cy'igifungo cya burundu kiburizamo ibindi bihano byose by'igifungo ndetse akanubahiriza ko kandi mu gihe cy'impurirane atanga ibihano byateganirijwe icyaha kirushije ibindi gukomera .
Nubwo mu gihe cy'impurirane twabonye ko ariyo ishobora gutuma hatangwa imyaka myinshi mu gihe cy'ikatirwa aho umucamanza atanga igihano kuri buri cyaha maze akabiteranya aha twabonye ko hari ibyo agomba gukurikiza.
Mu Rwanda buri cyaha cyakozwe kiba giteganyirizwa mu itegeko igifungo kigomba guhabwa , niba ari icyaha gihanirwa igihano cya burundu itegeko riba ribiteganya niba ari n'icyaha gihanirwa igifungo cy'imyaka 25 ari nacyo gifungo cy'igihe kizwi kirekire tugira itegeko riba ribiteganya.
Aha rero ntabwo byashoboka ko twabona umuntu wakatiwe imyaka 100, 200, 400, 1000 cyangwa se gusubiza hejuru.
Ahandi bijya bibaho ko umuntu yakatirwa igihano kiri hejuru y'imyaka azamara ku isi
Gukatirwa imyaka myinshi biterwa n'uko umucamanza aba yateranije imyaka yose akurikije imyaka iteganyirizwa buri gihano cyakozwe , iyo ibyaha ari byinshi kandi biremereye bishoboka ko umuntu yisanga yakatiwe imyaka myinshi.
Impamvu banabara igihano ku byaha byakozwe hagendewe ku mpurirane y'ibyaha imyaka ikazamuka ikaba myinshi nuko usanga ibihugu bimwe na bimwe bitagira igihano cy'igifungo cya burundu. Urugero ibihugu byinshi byo ku mugabane w'uburayi kubera igitutu cy'imiryango irengera uburenganzira bwa muntu byakuyeho igifungo cya burundu n'igihano cy'urupfu.
Impamvu imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yagiye itanga nuko umuntu wakatiwe igihano cya burundu atashoboraga guhabwa imbabazi zisanzwe zibaho zo kubabarira abanyabyaha mu gihe baba bitwara neza mu gihe cyo kurangiza igifungo kabone niyo yabaga amaze imyaka myinshi afunzwe.
Aha rero kubera batagifite biriya bihano bagiraga kugirango bakumire ibyaha muri sosiyete amategeko yabo usanga aba agena imyaka myinshi y'igifungo ku cyaha cyakozwe bitewe n'uburemere bwacyo.
Urugero nko muri leta z'unze ubumwe z'Amerika buri gihano kiba gifite imyaka y'igifungo cyateganirijwe n'itegeko , amategeko yaho ntabwo ateganya igifungo cya burundu ku cyaha cy'ubujura bwitwaje intwaro ariko bitewe n'impurirane y'ibyaha bihurirana n'iki cyaha buri gihano giteganyirizwa imyaka 10, Aha ni ukuvuga ko ukoze ibyaha 10 byahuriranye n'icyo cyaha umucamanza agukatira imyaka 100.
Birumvikana ko iyo hari impurirane y'icyaha bitewe nuko bingana n'uburemere bwabyo iyo umucamanza ateranije imyaka ya buri gihano usanga igifungo kibaye imyaka myinshi rimwe na rimwe ikarenga iyo umuntu asanzwe amara ku isi.
Bamwe mu bantu ku isi bakatiwe igifungo cy'imyaka myinshi
Mu 1976 Urukiko rwo muri Alabama muri Leta z'unze ubumwe za Amerika rwakatiye Dudley Wayne Kyzer wari ufite imyaka 74 y'amavuko .
Icyo gihe yaziraga ibyaha by'ubwicanyi butatu yari yarakoze aribwo kwica umugore we Emily Diane Kyzer , na nyina w'umugore we Eunice Barringer n'umunyeshuri wigaga muri Kaminuza ya Alabama.
Mu mwaka wa 1977 yari yakatiwe igihano cy'urupfu aho yagombaga kwicazwa ku ntebe y'amashanyarazi akanyongwa ariko nyuma igihano cy'urupfu cyaje gukurwaho muri iyi leta maze nyuma yongera gukatirwa mu 1981 akatirwa igifungo cy'imyaka 10,000
Mu 1994 inkiko zo muri Amarika zakatiye Charles Scott Robinson igifungo cy'imyaka 30,000 nyuma yo guhamwa n'icyaha cyo gusambanya umwana w'umukobwa w'imyaka itatu. Ibyaha bitandatu bijyanye n'iki cyaha buri kimwe yari yakoze cyabarirwaga imyaka ibihumbi bitanu , umucamanza abiteranije bituma igera ku gifungo cy'imyaka 30.000
Mu 1989 Chamoy Thipyaso inkiko zo muri Thailande zamukatiye igifungo cy'imyaka 141,078 , yakatiwe iki gihano nyuma yo kunyereza miliyoni 204 z'amadolari y'abanyamerika gusa yaje gukatirwa imyaka 20 y'igifungo nyuma yuko itegeko ryari rimaze kuvugururwa maze ahita anarekurwa nyuma y'imyaka umunani muri gereza.
Gukatirwa igihano kirekire kundi kwabayeho ku isi ni ukw'itsinda ry'ibyihebe ryagabye ibitero by'ubwiyahuzi mu mujyi wa Madrid mu mwaka wa 2004.
Iri tsinda ryari rigizwe na Khoi Doan wakatiwe igifungo cy'imyaka 42,924 , Jamal Zougam wakatiwe igifungo cy'imyaka 42,922 na Emilio Suárez Trashorras wakatiwe igifungo cy'imyaka 34,715
Muri Afurika igifungo kirekire cyabayeho ku muntu nubwo mu mwaka wa 1997 Umunyafurika y'epfo Moses Sithole yakatirwaga gufungwa imyaka 2,410 azira icyaha cyo kwica abantu benshi mu cyo yari yarise ABC Murders mu ntara ya Gauteng , iki gihe yahamwe n'ibyaha byo gufata ku ngufu 40, ibyaha byo kwica 38 n'ibyaha by'ubujura bwitwaje intwalo 6.
Nk'uko twabibonye ibijyanye no gutanga igifungo ku bakoze ibyaha biterwa n'amategeko ya buri gihugu abantu benshi bagiye bakatirwa igifungo kiri hejuru rimwe na rimwe kikarenga imyaka y'uburambe bwa muntu tubasanga muri leta z'unze ubumwe za Amerika no mu gihugu cya Espagne.
Twabonye ko ahandi nko mu Rwanda nubwo umucamanza atanga igihano nyuma yo guteranya impurirane y'ibyaha byakozwe agateranyiriza buri gihano imyaka giteganirizwa n'itegeko, mu gihe cy'impurirane umucamanza atanga igihano kuri buri cyaha maze akabiteranya ariko akubahiriza ko Igihano cy'igifungo cya burundu kiburizamo ibindi bihano byose by'igifungo ndetse akanubahiriza ko kandi mu gihe cy'impurirane atanga ibihano byateganirijwe icyaha kirushije ibindi gukomera .
Mu Rwanda tugira ubwoko bw'igifungo 2 , igifungo cya burundu n' igifungo cy'igihe kizwi amategeko ateganya ko kiva ku munsi umwe kikagera ku myaka 25.

source https://www.kigalitoday.com/ubutabera/amakuru/article/bigenda-bite-kugira-ngo-umuntu-akatirwe-igifungo-kiri-hejuru-y-imyaka-abaho-ku-isi