Abanyarwanda batuye mu Burayi bahaye abanyamuryango ba Ibuka na GAERG impano za telefoni zigezweho - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igikorwa cyakozwe kuri uyu wa 31 Ukuboza 2020, aho inkunga yaguzwe telefoni zigezweho yakusanyijwe na Chantal Nduwimana uyobora ‘La Bodega’ mu Rwanda ariko akaba atuye mu Bufaransa.

Mu bandi harimo Mugisha Sesonga Samuel uhagarariye ‘Sam 4 SPRL’ mu Bubiligi, Benoît Bahintasi utuye mu Bubiligi, Gasibirege Spéciose wo Bufaransa, Munyabahigi Amisi wo mu Bufaransa, Kayiganwa Charlotte utuye Torino mu Butaliyani, Tumukunde Emmanuel uhagarariye ‘Manu Car’ mu Bubiligi, Adam Munyabahigi wiga mu Bufaransa na Me Pascal Ngenzabuhoro utuye mu Bubiligi.

Izi telefoni zahawe Abanyarwanda bazikeneye, batuye ahantu hatandukanye. Visi Perezida wa Ibuka-Rwanda, Mutanguha Freddy, ari na we wayoboye iki gikorwa cyo kwakira telefoni yashimiye Abanyarwanda bakigizemo uruhare.

Yagize ati "Mbere na mbere ndashimira Abanyarwanda batuye ku Mugabane w’u Burayi batanze iyi nkunga ndetse n’igitangazamakuru cya IGIHE cyakusanyije iyi nkunga, ikaba igeze ku bo igenewe. Twabahitiyemo [telefoni] kuko uyu munsi telefoni zigezweho ni igikoresho nka mudasobwa umuntu agendana, ni ikintu gifite agaciro karenze amafaranga kuko ifasha muri byinshi umuntu yibereye hamwe akora n’indi mirimo.’’

Telefoni zatanzwe zizahabwa abantu bari mu byiciro bitandukanye barimo abita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati "Icya mbere ni abantu bakuriye amatsinda yo kurwanya ihungabana ku bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi biciye mu mushinga ‘Aheza’. [Ibyo] bikazabafasha cyane gukurikirana [abantu] baba bagize ihungabana cyane mu matsinda bashinzwe, babasha gutumanaho no kwaka ubufasha bw’ubuvuzi bwihuse.’’

Umuyobozi wa GAERG, Gatari Egide, na we yashimye iki gikorwa anasobanura ko "Aheza’’ ari Ikigo cya GAERG gishinzwe isanamitima n’ubudaheranwa.

Ni umushinga watangiye kuva mu 2019, ukaba ugamije gufasha no kwita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe aho batuye iwabo mu midugudu. Ubafasha kwegerwa, bagahumurizwa, bagafatanya bo ubwabo kurwana urugamba rw’ubuzima butoroshye barimo kubera ibibazo by’ihungabana n’agahinda gakabije bituma bahora mu bwigunge n’ubukene bukabije.

Kugeza ubu, umushinga AHEZA ukorera mu turere 25 tw’u Rwanda, ahamaze gushingwa amatsinda y’ibiganiro bifashanya 168 arimo abantu basaga 2 528.

By’umwihariko Umushinga AHEZA ufite imiryango 100 mu turere 10 twa Ngoma, Gatsibo, Nyagatare, Kamonyi, Ruhango, Nyanza, Huye, Nyaruguru, Nyamagabe na Rusizi.

AHEZA kandi ifite abajyanama 200 (CBCS) bari mu miryango 100, iyoborwa n’ababyeyi nk’uko bisanzwe mu yindi miryango (bazwi nka père na mere), ibi bikaba bikorwa kugira ngo abagize itsinda biyumve nk’umuryango, bityo bakomeza gufashanya nk’uko bigenda mu yindi miryango.

Izi telefoni zigezweho zizafasha abazihawe gukomeza akazi kabo nta nkomyi, ku buryo bashobora no gukomeza gutanga raporo bifashishije ikoranabuhanga muri ibi bihe bya Coronavirus, kuko n’impapuro zisanzwe zishobora gukwirakwiza Coronavirus.

Muri rusange GAERG ikeneye byibuze telefoni zigezweho 200 ku buryo buri mubyeyi w’umuryango yaba ayifite mu turere 10 Umushinga Aheza ukorera ku buryo bwihariye.

Mutanguha yagize ati "Ikindi gice twahaye ni itsinda rya Ibuka-Rwanda twavuga ko rigizwe n’abantu batishoboye batagiraga telefoni ndetse no kubageraho ugasanga bigoranye. Twabageneye telefoni 15, zikazabafasha guhanahana amakuru yaba ku ihungabana cyangwa mu mibereho yabo ya buri munsi. Bizabafasha kandi no kwikorera ubuvugizi, bavuga amakuru yabo yaba ku mutekano cyangwa ku ndwara zatuma batabariza ubuvuzi mu buryo bwihuse, bakaba banamenya amakuru yo hirya no hino mu gihugu bakava mu bwigunge’’.

Yongeyeho ati "Irindi tsinda twahaye telefoni eshanu ni iryo muri AERG y’abakiri bato, bo zizabafasha gukurikira amakuru ajyanye n’akazi ndetse no kumenya kwivugira ku mbuga nkoranyambaga ku bijyanye n’amateka yabo, bakabasha guhashya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.’’

Umuyobozi wa GAERG, Gatari Egide, ubwo yakiraga telefoni zagezweho zatanzwe n’Abanyarwanda baba mu mahanga
Gasibirege Spéciose atuye mu Bufaransa
Mugisha Sesonga Samuel uhagarariye Sam 4 SPRL mu Bubiligi
Tumukunde Emmanuel uhagarariye Manu Car mu Bubiligi
Me Ngenzabuhoro Pascal utuye mu Bubiligi
Kayiganwa Charlotte atuye mu Mujyi wa Torino mu Butaliyani
Munyabahigi Amisi wo mu Bufaransa
Bahintasi Benoît atuye ndetse anakorera mu Bubiligi
Visi Perezida wa Ibuka-Rwanda, Mutanguha Freddy, ni we wayoboye icyo gikorwa cyo gutanga telefoni
Nduwimana Chantal uyobora ‘La Bodega’ mu Rwanda akaba atuye mu Bufaransa



source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-batuye-mu-burayi-bahaye-abanyamuryango-ba-ibuka-na-gaerg-impano-za
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)