Iri murikagurisha ribaye mu gihe Isi yose n'u Rwanda muri rusange hakomeje gukaza ingamba zo guhangana n'icyorezo cya COVID19 gikomeje guhitana ubuzima bw'abantu. Ryatangiye ku 13 Ukuboza kugeza kuri 31 Ukuboza 2020, aho risanzwe ribera I Gikondo ahazwi nko muri 'Expo Ground'.
Bamwe mu bitabiriye iri murikagurisha babwiye UKWEZI ko uyu mwaka bamaze kubona ko bazahura n'igihombo gikabije kubera ko ahabera Expo hakonje cyane nta bakiliya barimo kubona.
Umuvugizi w'Urugaga rw'Abikorera mu Rwanda [PSF], Théoneste Ntagengerwa avuga ko mu minsi ya mbere y'imurikagurisha hakunze kuba hari ubwitabire buke ari nayo mpamvu hari icyizere ko nyuma bizagenda neza.
Reba ikiganiro twagiranye na bamwe mu bitabiriye iri murikagurisha..