Mu mafoto : u Rwanda rwakiriye icyiciro cya kane cy'impunzi zivuye muri Libya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Impunzi zageze mu Rwanda ku wa Kane tariki 19 Ugushyingo 2020, ni icyiciro cya kane cy'impunzi zaturutse muri Libya.

Ni nyuma y'uko hari ibyiciro bitatu byageze mu Rwanda kuva mu 2019, barimo 66 bo mu cyiciro cya mbere, 123 bo mu cya kabiri na 117 bo mu cya gatatu.

Ibinyujije kuri Twitter, Minisiteri y'Ibikorwa by'Ubutabazi yatangaje ko izi mpunzi zibanza gupimwa COVID-19 mbere yo kujyanwa gucumbikirwa mu Nkambi ya Gashora, ahashyizwe bagenzi babo bageze mu Rwanda mu byiciro byabanje.

Ikomeza ivuga ko 'Nyuma yo kwakirwa, barajyanwa kuri hoteli zakirirwamo abasuzumwa ibizamini bya COVID19. Nyuma yo kubona ibisubizo, bazaherekezwa mu Nkambi y'Agateganyo ya Gashora iherereye mu Karere ka Bugesera aho bazacumbikirwa.''

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi, Kayumva Olivier yabwiye RBA, 306, muri bo 121 bagiye gutura mmu bindi bihugu byo hanze birimo Canada na Sweeden abandi nabo bategereje ko gahunda zabo zitungana

Yagize ati 'Iyo bageze mu Rwanda hari ibihugu biba byatekereje kubakira, bakorana na CHR bagatanga imyirondoro nyabo bakagaragaza aho bari bavuye kugira ngo bagere muri Libya, hanyuma bakazagera igihe bakagenda.'

Amasezerano u Rwanda rwasinyanye n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Mpunzi ndetse n'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ateganya ko buri mwaka u Rwanda rugomba kwakira impunzi 500, kuba hamaze kugenda 121, hazaza abandi kandi igihugu gitangaza ko kigifite ubushobozi bwa kwakira abandi bashobora kwaza.

U Rwanda rwaherukaga kwakira icyiciro cya gatatu cy'impunzi zaturutse muri Libya mu Ugushyingo 2019, ni icyiciro cyari kigizwe n'abantu 117 bageze mu Rwanda basanga abari baraje mu cyiciro cya mbere 66 na 123 bo mu cya kabiri.

Kugeza ubu nk'uko byatangajwe na UNHCR, impunzi zirenga 80 mu zo u Rwanda rwari rwakiriye zivuye muri Libya zamaze koherezwa mu bihugu bitandukanye by'amahanga byemeye kuzakira birimo Danemark, Norvège na Canada ndetse hateganyijwe ko hari n'abandi bashobora kujyanwa mbere y'uko uyu mwaka urangira.

Ku wa 10 Nzeri 2019 nibwo Guverinoma y'u Rwanda, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) na UNHCR, bashyize umukono ku masezerano y'ubufatanye, azatuma iki gihugu cyakira impunzi zizaturuka muri Libya, aho zageze zishakisha inzira yazambutsa izijyana muri Méditerranée zikagera i Burayi.

Aya masezerano azatuma u Rwanda rwakira impunzi zigera kuri 500 yasinyiwe i Addis Ababa ku cyicaro cya AU, nyuma y'ubushake Perezida Kagame yagaragaje bw'uko u Rwanda rwakwakira izi mpunzi z'Abanyafurika.

Izi mpunzi zageze muri Libya zishakisha uko zakwerekeza ku Mugabane w'u Burayi aho zizeraga kubaho neza, kwambuka inyanja ya Méditerranée byaranze ziguma muri Libya ndetse zitangira kugirirwa nabi kugeza ubwo u Rwanda rwamenye ubuzima zibayemo rukiyemeza kuzitabara.

Mu rugendo rwazo hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda Coronavirus arimo kwambara neza udupfukamunwa ndetse no guhana intera hagati y'abantu. I Kigali zakiriwe n'abakozi muri Minisiteri y'Ibikorwa by'Ubutabazi n'abo mu Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe Impunzi (UNHCR).



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Mu-mafoto-u-Rwanda-rwakiriye-icyiciro-cya-kane-cy-impunzi-zivuye-muri-Libya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)