Ibitaravuzwe ku mwana Safi Madiba yabyaye akabanza kujya amwihakana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu 2017, nibwo Safi Madiba yavuzwe mu nkuru z'uko hari umwana yabyaranye n'umukobwa w'umunyarwandakazi ariko uyu muhanzi akajya aziterwa utwatsi avuga ko nta mwana yigeze abyara ndetse n'uwo mukobwa wamushinjaga kumutera inda atamuzi.

Umukobwa wabyaranye na Safi Madiba yashatse kubishyira mu itangazamakuru ariko biranga biba iby'ubusa uyu muhanzi wari umaze igihe ari mu munyenga w'urukundo na Umutesi Parfine akomeza kuba ibamba.

Amakuru yizewe agera ku UKWEZI avuga ko impamvu nyamukuru yatumaga Safi yihakana uwo mwana ari uko ubwo yari ari mu rukundo n'uwo mukobwa, hari undi musore wo muri Nigeria nawe wakururanaga n'uwo mukobwa.

Ni ibintu Safi Madiba yashingiragaho avuga ko uwo mwana ashobora kuba yarabyawe n'uwo mugabo wo muri Nigeria aho kuba Safi Madiba.

Papa w'Umwana aba azwi na Nyina ! Ni byo koko uyu mukobwa yakomezaga kubwira Safi Madiba ko ariwe babyaranye ariko umugabo agakomeza kumubera ibamba ndetse umukobwa abinyuza mu bari inshuti za hafi za Safi ngo bagerageze kubimwumvisha ariko biranga biba iby'ubusa.

Hari andi makuru avuga ko uyu mukobwa yageze n'ubwo yigabaza abo mu muryango wa Safi Madiba ariko biranga biba iby'ubusa kubera ko uyu muhanzi yakomeje kubabera ibamba.

Ukuba Safi Madiba yarabyaye umwana hanze n'ubwo icyo gihe yamwihakanaga, byanahwihwishwe ko aribyo ntandaro yo gutandukana kwe na Umutesi Parfine bakundanaga muri icyo gihe.

Ku wa 13 Kanama 2017, ikinyamakuru INYARWANDA cyanditse inkuru ivuga ko 'Safi yagize icyo avuga ku byavuzwe ko yabyaye umwana hanze, agaruka no ku cyamutandukanyije na Parfine'.

Muri iyo nkuru bavugaga koko niba itandukana rya Safi na Parfine hari aho rihuriye n'uwo mukobwa wamushinjaga kumutera inda akihakana umwana.

Icyo gihe yagize ati'Ibyo ni ibinyoma byambaye ubusa, barabeshya si byo siko bimeze nta mwana mfite, ikindi abantu bagomba kumenya ni uko atari Parfine wabivuze ahubwo ngira ngo ni abandi bantu babivuze siwe wabivuze ntabwo ari Parfine wabivuze abantu ntibakabyumve nabi.'

Uyu mukobwa abamuzi bavuga ko yari azwi ku kazina ka 'Kibebe' yageze aho asa n'utongeye kugaragara ndetse abamuzi yakundaga kugendana n'abakobwa barimo Sacha Kate ariko kuri ubu ntabwo akunze kugaragara.

Inkuru y'uko byaje kugaragara ko umwana ari uwa Safi Madiba ntizavuzwe kugeza ubwo kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2020, uyu muhanzi yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram yifuriza isabukuru nziza uyu mwana w'umuhungu.

Uyu mwana bivugwa ko yaje kwitirirwa uyu muhanzi agahabwa izina rya Niyibikora Jaden Lion kuri ubu ageze mu kigero cy'imyaka itanu ndetse Safi Madiba yaje kugera aho yemera ko ari uwe yibyariye.

Safi Madiba kuri uyu wa Kane yabwiye IGIHE ko 'Ni umuhungu wanjye, yitwa Niyibikora Jaden Lion, mu kanya ndongeraho Madiba. Yujuje imyaka itanu y'amavuko.'

Abajijwe ibijyanye no kuba ari ubwa mbere amwemeye, yagize ati 'Njye nsanzwe mwemera, ahubwo ni uko hari ibintu tutajya dushyira mu itangazamakuru.'

Uyu muhanzi yirinze kugira byinshi avuga kuri uyu muhungu we ndetse na nyina, ahamya ko ari amakuru y'umuryango adakwiye kujya mu itangazamakuru.

Umugore w'isezerano wa Safi abivugaho iki ?

Safi Madiba yasezeranye mu buryo bwemewe n'amategeko muri 2017, n'umugore we Niyonizera Judithe ndetse aba baza kubana nk'umugore n'umugabo bigera n'aho uyu mugore ufite ubwenegihugu bwa Canada ajyanayo uyu muhanzi.

Niyonizera Judithe avuga ko mbere yo gushakana na Safi Madiba yari yarumvise izo nkuru z'uko afite umwana yabyaye akamwihakana gusa nawe ngo yazumvanye abandi.

Avuga ko nyuma yo kubana na Safi Madiba ubwo bateguraga kujyana muri Canada ari kumushakira ibyangombwa yamubajije kuri uwo mwana niba koko ari uwe kugira ngo nawe bamushyire mu byangombwa.

Mu kiganiro na UKWEZI yagize ati 'Nibyo koko nanjye iby'uwo mwana w'umuhungu narabyumvise, ndetse nkanabaza iwabo niba koko babizi cyane ko nyir'ubwite we yavugaga ko atizeye niba ari uwe.'

Yakomeje agira ati 'Urumva abana ni umugisha kandi njyewe buriya nkunda abana cyane kuko na Safi najyaga mubaza nti ese uramutse ubonye umwana utari uwawe we ntiwamurera ? Nonese kuki wakwanga amaraso yawe ?'

Niyonizera kuri ubu uri kubarizwa I Kigali mu bikorwa byo gukina film yavuze ko yishimiye cyane kuba Safi Madiba yemeye bwa mbere uyu mwana yabyaye.

Ati 'Nkuko nabivuze umwana ni umugisha ! Nishimiye cyane ko Safi yafashe icyo cyemezo akemera umwana we kandi ni uwacu rwose tugomba kumurera.'

Umuhanzi Safi Madiba aheruka gushyira hanze indirimbo yise 'Sound' ikaba ari imwe mu zigezweho hano mu Rwanda. Ni mu gihe ku rundi ruhande umugore we Niyonizera Judithe nawe aherutse kumurika integuza ya film ye yise 'ZA NDURU' avuga ko izajya hanze mu minsi iri imbere.

Film Niyonizera Judithe aherutse kumurika

Indirimbo nshya ya Safi Madiba

Safi Madiba yatangaje ko afite umuhungu w'imyaka itanu witwa Niyibikora Jaden Lion



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Ibitaravuzwe-ku-mwana-Safi-Madiba-yabyaye-akabanza-kujya-amwihakana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)