Ibi Bagenzi na we wahoze ari umuhanzi ubu akaba asigaye atunganya umuziki/producer, yabivuze aganira na kigali Today ku kuntu abahanzi benshi bahitamo kureka gukorana n'ababafashije kuzamuka, ndetse no kumenyekana.
Bagenzi yakoranye n'abahanzi benshi bafite amazina akomeye mu muziki hano mu Rwanda, nka Meddy, Ciney, Danny Nanone, Young Grace ndetse n'itsinda rya Active. Iri tsinda ryaje kureka gukorana na Bagenzi rikajya gukorana na Infinity Records yaje guhindura izina ikitwa New Level.
Yagize ati “Itsinda rya Active ntacyo nabagombaga na bo ntacyo bangombaga habe n'igiceri cy'ijana. Ariko gutyo gusa ntazi aho biturutse abasore barifashe baragenda bajya gukorana n'indi nzu y'umuziki. Kugeza n'ubu sindumva impamvu yabibateye, ariko sinabarenganya kuko abantu barakura bagashakisha ahari ibyiza kurushaho”.
Nyuma yo gutandukana n'itsinda rya Active ryari rigizwe na Tizzo, Olivis na Derek, Bagenzi yahise asinyana amasezerana y'imikoranire na Davis D hamwe na Kevin Kade, bombi baririmba injyana na Afrobeat.

source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/bagenzi-bernard-yavuze-ko-ataramenya-icyatumye-active-bahitamo-gutandukana-na-incredible-records