Gatsibo: Ukekwaho kuba umurwayi wo mu mutwe yakomerekeje mwarimu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
1 minute read
0
Munezero Yves, na we yakomerekejwe n
Munezero Yves, na we yakomerekejwe n'abanyeshuri bahorera mwarimu wabo

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba CIP Hamdoun Twizeyimana, avuga ko mu gitondo cyo ku wa Kane tariki 05 Ugushyingo, Munezero Yves yinjiye mu kigo cya GS Bihinga abaririza umuyobozi w'ikigo.

Ngo mwarimu Bayingana André yamubajije icyo ashakira umuyobozi w'ikigo amusubiza ko ashaka ko amuha ishuri akiga. Mwarimu Bayingana André, ngo yamubwiye ko umuyobozi adahari yaza kugaruka kumureba saa munani z'amanywa.

Ati “Yamubajije umwaka yigamo undi amusubiza ko ari umwaka wa gatandatu w'ayisumbuye. Mwarimu yamusabye kuza kugaruka saa munani kuko umuyobozi w'ikigo ari bwo ari bube ahari”.

Munezero ngo yaratashye saa munani zigeze aragaruka ariko noneho aza abaza umwarimu wamwakiriye mbere.

Ngo akibona mwarimu Bayingana yahise amukubita mu mutwe igiti yari afite mu ntoki aramukomeretsa, abanyeshuri na bo bafata Munezero baramukubita bahorera mwarimu.

Mwarimu Bayingana wakomerekejwe na Munezero
Mwarimu Bayingana wakomerekejwe na Munezero

Abandi barimu ngo bahosheje intambara bajyana Munezero Yves ndetse na mwarimu Bayingana André ku Kigo Nderabuzima cya Kabarore kugira ngo bavurwe.

CIP Hamdoun Twizeyimana avuga ko bose bavuwe bagataha ariko ngo Polisi ikaba irimo gukorana na RIB kugira ngo Munezero Yves ajyanwe kwa muganga kuko bisanzwe bizwi ko afite ikibazo cy'uburwayi bwo mu mutwe.

Agira ati “Munezero bisanzwe bizwi ko afite ikibazo cyo mu mutwe ndetse akagwa n'igicuri. Turimo gukorana na RIB kugira ngo ajyanwe kwa muganga i Ndera avurwe kuko agumye mu baturage yakomeza kubagirira nabi”.




source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/gatsibo-ukekwaho-kuba-umurwayi-wo-mu-mutwe-yakomerekeje-mwarimu
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 28, June 2025