Amavubi yerekeje mu gihugu cya Cape Verde gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afrika #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda (Amavubi), yahagurutse mu Rwanda muri iki gitondo, cyo kuwa Mbere tariki ya 09 Ugushyingo 2020, yerekeza mu gihugu cya Cape Verde, aho igiye gushaka yo amanota atatu mu rugendo rwo gushaka itike yo kuzajya mu gikombe cya Afrika cya 2021 kizabera muri Cameroun.

Nyuma yo gutangaza abakinnyi 23 bagomba guhagararira u Rwanda mu gihugu cya Cape Verde, ikipe y'igihugu Amavubi, yahagurutse mu Rwanda kuri uyu wa mbere mu gitondo saa moya (07h).

Biteganyijwe ko, ikipe y'igihugu ibanza guca mu gihugu cya Benin aho iri bukoreshe amasaha ane kuva i Kigali kugerayo, ubundi bagahita bahaguruka berekeza muri Cape Verde bakaza gukoresha amasaha ane.

Biteganyijwe ko bazakina kuwa kane tariki ya 12 Ugushyingo 2020, bagahita bagaruka mu Rwanda gutegura umukino wo kwishyura uteganyijwe kuzakinwa tariki ya 17 Ugushyingo 2020.

Reba hano urutonde rw'agateganyo rw' Amavubi:



Source : https://impanuro.rw/2020/11/09/amavubi-yerekeje-mu-gihugu-cya-cape-verde-gushaka-itike-yo-kujya-mu-gikombe-cya-afrika/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)