Umuhanzikazi ukomoka mu Rwanda yakorewe ivanguraruhu bitewe n' ifoto ari kumwe n'umuzungukazi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzikazi uba mu Bubiligi ufite inkomoko mu Rwanda, Lous and The Yakuza yagaragaje ko yababajwe n'umuntu wamubwiye amagambo y'ivanguraruhu ku ifoto ye ari kumwe n'umuzungukazi.

Lous and The Yakuza ubusanzwe yitwa Marie Pierra kakoma, akaba avuka ku mugore w'umunyarwandakazi n'umugabo w'umunyekongo.

Uyu mukobwa w'imyaka 24 yavukiye muri RDC akurira mu Rwanda no mu Bubiligi, kuri ubu ni umwe mu banyamuziki bakunzwe mu bihugu bikoresha ururimi rw'Igifaransa.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram, Lous and The Yakuza yavuze uburyo yabwiye amagambo y'ivanguraruhu biturutse ku ifoto ye ari kumwe n'umuzungukazi. Ati :

' Ejo hashize hari abagabo bansaze kuri Twitter bambwira ko ndi mubi kuko mfite uruhu rwirabura kandi ko nkwiye gusubira i Yaounde n'ibindi by'ubucucu ntakwiye gutaho umwanya wanjye. Icyambabaje kurushaho ni uko iyo foto nari ndi kumwe n'umuzungukazi Shay umuhanzikazi w'Umubiligi ni na mwiza rwose. Bavuze ko ukwirabura kwanjye kwishe ifoto.'

Lous and The Yakuza yavuze ko atatunguwe cyane no kubwirwa amagambo y'ivanguraruhu kuko bitari ubwa mbere bimubayeho, ahubwo igitangaje ni uko abamututse nabo ari abirabura. Ati:

' Ni abagabo b'abarirabura bavugaga ibyo bidafite agaciro. Ikibabaje ni ukandamiza umugore w'umwirabura ari umugabo w'umwirabura.'

Lous and The Yakuza yavuze ko ivanguraruhu rikwiye gucika burundu ku Isi, abantu bakaba umwe.

Lous and The Yakuza yamamaye guhera mu mpera z'umwaka ushize wa 2019. Indirimbo ye 'Dilemme' yamukundishije abatari bake. Aherutse kumurika alubumu ye ya mbere yise 'Gore.'



Source : https://impanuro.rw/2020/10/26/umuhanzikazi-ukomoka-mu-rwanda-yakorewe-ivanguraruhu-bitewe-n-ifoto-ari-kumwe-numuzungukazi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)