U Burundi bwahakanye ibyo gukangurira abaturabe babwo guhiga abavuga Ikinyarwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tariki 8 Ukwakira 2020 mu Mujyi wa Gitega herekanywe Abanyamulenge basaga 60 bashinjwa kuba ku isonga ry'abahungabanya umutekano, ngo kuko bafashwe batari mu nkambi nk'uko bikwiriye.

Icyo gihe Umuvugizi wa Minisiteri y'Umutekano mu Burundi, Pierre Nkurikiye, yabihuje no kuba abagizi ba nabi bakunze guhungabanya umutekano w'u Burundi baturutse mu Rwanda, nubwo nta bimenyetso yigeze abitangira.

Yabwiye abaturage ko bagomba kuba maso, bagatungira agatoki inzego z'umutekano aho bumvise uvuga Ikinyarwanda wese.

Yagize ati 'Aba bantu bose b'abanyamahanga bagenda bagaragara cyane cyane muri iyi minsi mu mijyi cyangwa ahandi, ntibigoye no kubamenya kuko usanga benshi bavuga Ikinyarwanda, igihe mumwumvise avuga Ikinyarwanda mujye muhita murya akara ubuyobozi n'abashinzwe umutekano, kugira ngo bamubaze ikimugenza.'

Kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Ukwakira, Minisiteri y'Umutekano mu Burundi yarushijeho guteza urujijo, ivuga ko itigeze ihamagarira abaturage guhiga abavuga Ikinyarwanda.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter bugira buti 'Kubyeshyuza : Minisiteri y'Umutekano mu Burundi ntabwo yigeze ihamagarira abaturage guhiga abantu bavuga Ikinyarwanda mu Burundi. Yasabye abaturage kwamagana abanyamahanga (batari Abanyamulenge gusa) bahari binyuranyije n'amategeko kugira ngo amategeko yubahirizwe.'

Démenti : le porte-parole du @BurundiMIDCSP n'a jamais appelé à la chasse des gens qui parlent Kinyarwanda (langue rwandaise) au Burundi. Il a demandé à population de dénoncer les étrangers (pas les seuls Banyamulenge) qui seraient dans l'illégalité pour que la loi soit appliquée

â€" BurundiIntérieur (@BurundiMIDCSP) October 16, 2020



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/U-Burundi-bwahakanye-ibyo-gukangurira-abaturabe-babwo-guhiga-abavuga-Ikinyarwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)