Rubavu: Kutagira aho abarobyi bakorera bitera isuku nke ku isambaza baroba #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Abarobyi ba Rubavu babaye bitije inyubako zishaje
Abarobyi ba Rubavu babaye bitije inyubako zishaje

Abarobyi bo mu Karere ka Rubavu baroba isambaza mu mazi y'ikiyaga cya Kivu bazikurira mu mitego ku nkombe z'ikiyaga ahantu hahoze inyubako zishaje mu bihuru.

Ni ahantu hataboneka isuku, nyamara ni ho abantu baza kugurira isambaza ku buryo zishobora kugira ingaruka ku bazigura, kuko nyuma yo kurangurwa batangira kuzizengurutsa mu baturage zigurishwa.

Nubwo isambaza zitagira abahanga babyize bareba niba zifite ubuziranenge nk'uko bikorwa ku yandi matungo yabazwe, hakenerwa ko hagenzurwa isuku y'aho zitunganyirizwa.

Semajeri Mussa ni umuyobozi wa COOPILAC, Koperative y'abarobyi igizwe n'abanyamuryango 120 mu Karere ka Rubavu na Rutsiro. Avuga ko ikibazo cy'aho gukorera bagifite, ariko batagihoranye kuko birukanywe aho gukorera bagahitamo gushoka ibihuru.

Inkomoko yo kubura aho bakorera

Bari bafite aho banikira isambaza none ubu batandika hasi
Bari bafite aho banikira isambaza none ubu batandika hasi

COOPILAC 'Cooperative de pecheurs d'isambaza du lac' yashinzwe mu mwaka wa 1995 iza kwegurwa ibikorwa bya project de peche birimo inzu zari ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu mu Mujyi wa Gisenyi.

Izi nyubako zari zifite ibyumba bikonjesha isambaza n'amafi, ubwanikiro ndetse abarobyi bakorera mu cyahindutse Rutsiro bakazana isambaza i Gisenyi kuba ari ho bagurishiriza.

Iyo Koperative yayobowe na Munyaburanga Leon uzwi ku mazina ya Ngando kuva mu 1995 kugera 2004, ikaba ifite umwenda wa miliyoni 100 z'amafaranga y'u Rwanda muri Banki y'Iterambere BRD, ndetse ibikorwa bya COOPILAC byatanzweho ingwate.

Abashaka isambaza baba ari behsi ku nkombe z
Abashaka isambaza baba ari behsi ku nkombe z'ikiyaga

Ubuyobozi bwa COOPILAC buvuga ko bwananiwe kwishyura umwenda neza, maze umuzungu witwa James Towers wari utuye mu gihugu cya Canada aza mu Rwanda agurira umwenda COOPILAC, ariko bagirana amasezerano ko ahabwa nk'ingwate imitungo ya COOPILAC kugeza igihe bazarangiza kumwishyurira harimo no kumukodesha izo nyubako zabarirwaga amafaranga.

Mu mwaka wa 2008, COOPILAC yaburanye n'uwari umuyobozi wayo Munyaburanga mu rubanza RP 133/06/RTG/Rbv, rwarangiye Koperative imutsinze asabwa kuyishyura miliyoni 120 ibihumbi 578 n'amafaranga y'u Rwanda 571.

Munyaburanga yahise yigira hanze y'igihugu, abagize COOPILAC babura uwo bishyuza, ariko mu mwaka wa 2009 Nesongane Marina, umugore wa Munyaburanga arega COOPILAC umwenda bari bamurimo wa miliyoni 29 n'ibihumbi 400 ndetse urubanza ararutsinda, COOPILAC isabwa kwishyura, icyakora uwo umwenda watinze kwishyurwa wageze kuri miliyoni 77 n'ibihumbi 940.

Abazishaka baba ari benshi bafite amakenga ko batazibona bose
Abazishaka baba ari benshi bafite amakenga ko batazibona bose

Nubwo umugabo wa Nesongane wahombeje COOPILAC asabwa kwishyura Koperative miliyoni 120, mu mwaka wa 2015 umugore wa Munyaburanga afatanyije n'umuhesha w'inkiko Sebahire Roger David bateje cyamunara ibikorwa bya Koperative byari mu ngwate na James Towers, maze bigurwa miliyoni 69 na Sibomana Eugene, mu gihe yari imitungo ifite agaciro ka miliyoni 300.

Koperative yatangiye imanza, ndetse yirukanwa mu bikorwa by'aho itunganyiriza isambaza, none muri 2020 barakorera mu bihuru.

Kuva 2015 abagize Koperative COOPILAC bavuga ko bagerageje gutakambira inzego zitandukanye kubera akarengane bahuye na ko kuko Munyaburanga wahombeje Koperative yagiye hanze y'igihugu badashobora kumukurikirana, umugore we Nesongane Marina ateza cyamunara ibikorwa byabo hamwe n'umuhesha w'inkiko Sebahire David Roger na bo bigira hanze y'igihugu, umutungo uva mu maboko ya Koperative ujya mu maboko ya Sibomana.

Ahari ubwanikiro bw
Ahari ubwanikiro bw'isambaza no kuzitunganya hashyizwe utubari

Kwamburwa aho gukorera hamwe n'ibikoresho bikoreshwa mu kwita ku musaruro w'isambaza bituma kwita ku umusaruro w'isambaza mu Karere ka Rubavu na Rutsiro bidatera imbere nk'uko byagenze mu Karere ka Rusizi na Karongi, aho bageze ku rwego rwo kugurisha isambaza zumye n'iziseye.




source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/rubavu-kutagira-aho-abarobyi-bakorera-bitera-isuku-nke-ku-isambaza-baroba
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)