Rayon Sports yabonye ibiro(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'igihe kirekire ibiro by'ikipe tya Rayon Sports bimeze nk'ibigendanwa kuko byabaga aho umuyobozi ugiyeho akorera, iyi kipe yamaze kubona ibiro izajya ikoreramo ibikorwa byabyo bya buri munsi.

Kimwe mu bibazo byagaragajwe n'urwego rw'imiyoborere 'RGB' tariki ya 22 Nzeri 2020 ubwo bafataga icyemezo cyo gukuraho Munyakazi Sadate, ni uko iyi itagira aho ibarizwa, ibiro byayo byabaga aho umuyobozi ugiye kuyibora akorera ibikorwa bye.

Iyi kipe ibifashijwemo na komite nyobozi y'inzubacyuho iyobowe na Murenzi Abdallah, yamaze kubonera iyi kipe ibiro izajya ikoreramo ibikorwa byayo umunsi ku munsi.

Ni ibiro biherereye mu murenge wa Kimihurura mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali(KG 676 St 45).

Amakuru avuga ko ibi biro bifite aho ikipe izajya ikorera umwiherero. Iyi nzu bagiye kujya bakoreramo bazajya bayishyura miliyoni y'amafaranga y'u Rwanda ku kwezi.

Aho Rayon Sports igiye kujya ikorera
Imbere ku yamaze kugirwa ibiro bya Rayon Sports
Komite nyobozi y'inzibacyuho ya Rayon Sports, mu kwezi kumwe yahawe yaboneye ikipe ibiro
Ibikombe bimwe byabonetse byahise bishyirwa mu biro



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yabonye-ibiro-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)