Rayon Sports mu ihurizo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'uko mu nama y'inteko rusange banze ubusabe bwa Rayon Sports bwo kongera umubare w'abanyamahanga, perezida w'inzibacyuho w'iyi kipe, Murenzi Abdallah ahamya ko bigeye kubasaba indi mibare kuko biteguraga bizeye ko umubare w'abanyamahanga uzongerwa.

Ibi yabitangaje ku wa Gatandatu tariki ya 17 Ukwakira 2020, nyuma y'inama y'inteko rusange yabereye ku Gisozi.

Muri iyi nteko rusange avuga ko nka Rayon Sports barebwaga n'ibintu 2, icya mbere ari amasezerano FERWAFA yagiranye na BRALIRWA kandi nabo bafite Skol, ndetse no kongera umubare w'abanyamahanaga.

Ku kibazo cya BRALIRWA na Skol yavuze ko banyuzwe n'ibisobanuro bahawe kuko mbere yo gusinyana nayo ngo ize gutera inkunga shampiyona bazanza kureba uburyo itagongana n'umuterankunga wabo ari we Skol.

Ati'BRALIRWA nk'uko mubizi ikora inzoga natwe dufite umufatanyabikorwa(Skol) nawe ukora nk'ibyo, turareba rero tugasanga habamo kugongana kw'inzego, twasabye ko cyarebwaho, icyo ng'icyo cyemejwe ko mbere yo gusinya amasezerano tuzabiganiraho.'

Perezida wa FERWAFA yanze ko ingingo yo kongera abanyamahanga iganirwaho

Ku kibazo cy'abanyamahanga niho avuga ko atanyuzwe kuko ngo n'ubwo babisabye bakererewe iyo abanyamuryano babishaka cyari kwigwaho, ibi bikaba byatumye imibare yabo ibagora.

Yagize ati'ikibazo cya kabiri ni icy'abanyamahanga twari twasabye ko twongererwa umubare w'abakinnyi b'abanyamahanga, ntabwo byakunze nk'uko twabyifuzaga, kuko twifuzaga ko inteko rusange ibifataho umwanzuro ariko batubwira ko ubusabe bwaje bukererewe butubahirije iminsi 21, ariko nibaza ko ubwo cyaganiriweho abanyamuryango bakwiye kureba ibifitiye inyungu umupira w'amaguru, hari komisiyo ishinzwe amaranushanwa na komite nyobozi bakwiye kubireba bakagira icyemezo babifataho.'

Akomeza avuga ko byishe gahunda bari bafite kuko bumvaga abanyamahanga bazongerwa, gusa ngo bagiye kwitegura bishioboka.

Ati'birumvikana biba bitwiyciye gahunda, byari ubusabe na gahunda twateguraga yari ishingiye kuri ubwo busabe iyo buza kwemerwa Rayon Sports twari kuba dufite ibisubizo byinshi ariko uwo bitewe n'uko bwanzwe ibisubizo bibaye bike, ubwo biranahindura gahunda yose tugomba gutegura irebana n'amarushanwa ya FERWAFA tugomba kwitabira.'

2013 ni bwo hafashwe umwanzuro w'uko abanyamahanga bagabanywa muri shampiyona, 4 bakaba ari bagomba kugaragara muri 18 bari bwitababzwe, 2014 ni bwo hatangiye gukurikizwa itegeko ry'uko abanyamahanga bagomba kuba ari 3 ku mukino.

Murenzi Abdallah ahamya ko imibare igiye guhinduka bitewe n'uko icyufuzo cyabo cyanzwe



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-mu-ihurizo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)